Wari uzi ko gushishikariza cyangwa gufasha undi kwiyahura bihanwa n’amategeko mu Rwanda?

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rigaragaza ko kwiyahura ari imwe mu mpamvu zikomeye z'urupfu mu rubyiruko rw'imyaka hagati ya 15 na 29 ku rwego rw'isi. WHO inagaragaza ko ihohoterwa, gutotezwa, kwiheba, amakimbirane yo mu muryango, ivangura no kwigunga biri mu bintu bishobora kongera ibyago byo kwiyahura.

Mu Rwanda mu bihe bitandukanye ibinyamakuru byagiye bitangaza inkuru ku bantu biyahuye, bamwe bijugunye ku nyubako ndende y’ahazwi nko ku nkundamahoro muri Nyabugogo, abanda ku nyubako yitiriwe kwa Makuza mu Mujyi rwagati wa Kigali n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu mwaka wa 2024 ibigo nderabuzima byakiriye kandi bikurikirana abantu 602 bagerageje kwiyahura, aho abarenga kimwe cya kabiri bari bafite hagati y'imyaka 19 na 35.

Mu mpamvu zikunze kugaragazwa harimo amakimbirane yo mu muryango, ibibazo by'urukundo, ubwigunge, ibibazo by'ubukungu ndetse no kubura ubufasha mu gihe gikwiye.

Mu biganiro n’itangazamakuru kuri dosiye zikorwa na RIB ku kwiyahura, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko hagati yo mu myaka ya 2020-2021 bantu 285 biyahuye, bakaba barabikoze mu buryo butandukanye harimo kunywa imiti y’amatungo n’ibihingwa, kwiroha mu biyaga ndetse no migezi.

Kwiyahura ubwabyo ntabwo ari icyaha, nyamara hari abiyahura bitewe nuko ababari hafi aho kubafasha kureka uyu mugambi cyangwa kubatabariza ahubwo bakora ibikorwa bibashishikariza kuwukomeza, akaba ari byo bigize icyaha mu Rwanda.

Iki cyaha giteganywa n'ingingo ya 116 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ushishikariza undi kwiyahura, umufasha kwiyahura cyangwa utuma yiyahura kubera kumutoteza agamije ko yiyahura, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza umuntu ufite umugambi wo kwiyahura harimo kwigunga, kudasabana n’abandi, kugira agahinda gakabije, no kubyatura akabyivugira aganira, agaragaza ko kubaho atakibishaka cyangwa abona ntacyo bimumariye.

RIB iributsa abantu ko gutoteza, guhohotera cyangwa gushyira ku nkeke undi muntu kugeza aho yiyahura   abiryozwe n'amategeko, ahubwo bakwiye gutabariza umuntu igihe cyose agaragaje umugambi wo gushaka kwiyahura kugira ngo bafashwe hakiri kare.

Back