Uruhare rw'ababyeyi mu guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana

Gusambanya abana ni ikibazo gihangayikishije isi yose n'u Rwanda by'umwihariko kuko kibangamira umutekano w'abana, kikaba gifite n'ingaruka mbi ku buzima rusange bw’umwana wagikorewe.

Hagati mu mwaka wa 2024 - 2025 RIB yakiriye ibirego 4,141 by’abana b’igitsinagore basambanyijwe mu gihe ib'igitsinagabo bari 189, bigaragaza ko abana b’abakobwa ari bo bibasirwa.

Nyamara nubwo hari amategeko ahana bikomeye iki cyaha n’ubufatanye bw’inzego mu guhangana nacyo, bisaba umusanzu ku rwego rw’imiryango aho ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuganiriza abana no gufata ingamba zo kubarinda.

Iyo abana batinyutse kubwira ababyeyi ibyo banyuramo mu buzima bwa buri munsi ndetse bakanabasangiza amarangamutima yabo binyuze mu biganiro, bituma bababwira n’ibibabangamira bijyanye n’imico mibi yabagiraho ingaruka. Ibiganiro bihoraho hagati y’abana n’ababyeyi byubaka icyizere no kutishisha kw’abana bityo bigatanga n’uburyo ababyeyi barinda abana gusambanywa.

Ababyeyi bakwiye gukurikirana ibikorwa by’abana babo no kumenya inshuti zabo, aho bakunze kujyana, imikoreshereze ya internet nk’imbuga nkoranyambaga basura amakuru bahavana n’ibindi. Muri iki gihe cy’iterambere mu mikoreshereze ya interineti ababyeyi kandi bakwiye kwihugura bakagira ubumenyi ku buryo imbuga nkoranyambaga zikora n’ingaruka mbi zihagaragara. Ibi kubimenya bituma ababayeyi barinda abana abagizi ba nabi na zimwe mu ngeso mbi z’abaganisha mu kuba basambanywa.

Guha abana ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imikorere y’imibiri yabo uko bagenda bakura nabyo ni ingenzi mu kubarinda iki cyaha. Ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kubagaragariza uburyo undi muntu adakwiye kubakorakora ku mubiri, kumenya uburenganzira bwabo no gutinyuka kuvuga “oya” bashize amanga no kurega uwabikoze badafite ubwoba.

Akenshi mu mikurire y’umwana mu Rwanda usanga umubyeyi w’umugore ari we ukunze gufata umwanya wo kuganiriza abana. Nyamara kurinda abana iki cyaha bisaba uruhare rw’ababyeyo bombi, bityo n’abagabo basabwa kugira umwanya wo kuganiriza abana kugiti cyabo ndetse bari kumwe n’umubyeyi w’umugore icyarimwe.

Ababyeyi kandi bakwiye gukomeza kwitabira gahunda za leta zitandukanye zigamije kubungabunga umuryango harimo n’Umugoroba w’Ababyeyi aho barushaho kungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi mu rwego rwo kurinda abana mu miryango.

Ababyeyi kandi barashishikarizwa kugira amakuru ku mikorere na n’ubufasha bukomanyije bwa Isange One Stop Centre itanga ku bana bahohotewe. Ibi bizafasha mu gutanga amakuru no gutabariza umwana wasambayijwe kugirango ahabwe ubutabera ndetse anitabweho mu buryo bwose bumurinda ingaruka zo kuba yasambayijwe.

Umwana wahohotewe yihutira kugezwa kuri Isange One Stop Centre, wanahamagara nimero zitishyura arizo 116 cyangwa 3512 kugirango utabarize umwana wahohotewe.
 

Back