Umuvugizi wa RIB yaganirije Intore mu Ikoranabuhanga ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi akaba n’umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yaganirije abitabiriye icyiciro cya kane cy'Intore mu Ikoranabuhanga ku byiza n’ingaruka z’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga, abasaba gushishoza no kugira imyitwarire iboneye birinda ibyaha bikorerwa kuri izo mbuga.
Intore mu Ikoranabuhanga zigera kuri 529 zitabiriye Itorero Indashyikiriwa icyiciro cya kane mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka Burera. Zikaba zaraturutse mu Tugari tugize Intara z'Uburasirazuba, Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Muhanga ndetse na Kamonyi.
Mu kiganiro cye, Dr. Murangira yagarutse ku mahirwe ari mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nko kwihangira imirimo, kwihugura gusakaza amakuru n'ubumenyi, guhugura abantu no gutanga ibitekerezo ariko anashimangira ko ari inkota y'amugi abiri, iyo zikoreshejwe nabi zishobora kwangiza byinshi.
Dr. Murangira yasobanuye ko leta ishora byinshi mu kugirango ikoranabuhanga rigezweho rigere kuri buri munyarwanda harimo n’ikoreshwa ry’izi mbuga nkoranyambanga mu kwiteza imbere ari nayo mpamvu itazihanganira uwo ari wese uzifashisha mu gukora ibyaha.
Yagize ati: “Ntituzigera dufunga imbuga nkoranyambaga, ahubwo tuzahana abazikoresha nabi, kuko amahirwe azirimo aruta ibibi zikorerwaho.”
Yasabye Intore mu Ikoranabuhanga kwirinda ibibi byose bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bakanabirwanya atari uko gusa bihanwa n'amategeko ahubwo ko n'umutimanama wabo ukwiye kwitandukanya nabyo.

Gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga itegurwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba n’izindi nzego, ikaba igamije guhugura abanyarwanda bose mu ikoranabuhanga hirya no hino mu Tugari twose uko ari 2,148.


