Umuvugizi wa RIB arasaba urubyiruko rutuye mu mahanga kwirinda ibyaha n’ingeso mbi zihagaragara
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 15 kwirinda ibikorwa by'ubwomanzi n'ingeso mbi zikunze kugaragara aho batuye mu bihugu bitandukanye.
Ibi Umuvugizi yabibasabye urubyiruko ubwo yatangaga ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Turinde ejo: Uruhare rw’urubyiruko mu ikorwa ry’ibyaha mu Rwanda.”

Muri iki kiganiro, yagarutse ku byaha urubyiruko rukunze kugaragaramo nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Yanerakanye uburyo ibikorwa bitagaragaza kwihesha agaciro n’imico mibi irimo ubusinzi n’ubusambanyi biganisha urubyiruko mu byaha bitandukanye.
Yagize ati: “Umwana agira uburere bwiza ariko yahura n’inshuti mbi bigatangira agerageza gake gake yiga ingeso mbi kugirango yisanishe n’inshuti ze akisanga yarabaye imbata y'ibikorwa bibi ari nabyo bimuganisha mu gukora ibyaha”.

Umuvugizi yanashimangiye ko urubyiruko rushobora kwirinda ibi byaha mu gihe bakoresheje neza amahirwe atangwa n’igihugu cyacu, birinda ababashuka babizeza ubuzima bwiza no no gushakira ubukire mu nzira y'ubusamo.
Abitabiriye iri torero bavuze ko bigiye byinshi mu kiganiro umuvugizi yatanze kuko cyongeye kubahumura amaso ku byaha bibugarije n’uburyo babyirinda.
Umwiza Diana yagize ati: “Urubyiruko rwinshi turi ku mbuga nkoranyambaga n’abatekamutwe niho bibereye, dutekereze ku byo tuhakorera, ikindi twubake imico myiza muri twe kuko byose ni inyungu zacu”.
Naho uwitwa Nkunzi Bakata Joshua yagite ati: “Ni ubwa mbere nitabiriye ikiganiro duhawe na RIB ariko nkuyemo ko imico ufite igena ahazaza hawe akaba ari ingenzi guhitamo neza kuko bitanga amahirwe ku buzima bw’ahazaza.”

Itorero indangamirwa rihuriza hamwe urubyiruko ruba mu mahanga, rikaba ritegurwa na Minisiteri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Iri torero rigamije gutoza urubyiruko indangagaciro, kirazira na kiraziririzwa by’umuco nyarwanda, gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

