Umusaruro mwiza wa Operasiyo USALAMA ushingiye ku bufatanye burambye bw’Ibihugu - Umunyamabanga Mukuru wa RIB
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Kabanda Pacifique yibukije abitabiriye inama ya operasiyo USALAMA ko uretse ibyafashwe n’abafatiwe mu byaha, ibikorwa byayo binashimangira ubufatanye hagati y’ibihugu mu kurwanya ibyaha no kurinda umutekano w’abaturage.
Operasiyo USALAMA ni ibikorwa ngarukamwaka bihuriweho n’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) ndetse n’ab’Akerere k’Amajyefpo ya Afurika (SARPCCO) bigamije kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge. Iyi operasiyo kandi ishyikirwa bikaba bishikigiwe kandi n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza Polisi z’ibihugu ku isi INTERPOL.
Inama yateraniye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kanama 2026 ikaba yari igamije kurebera hamwe umusaruro iyi operasiyo imaze kugeraho n'ibikwiriye kunozwa kugirango irusheho gutanga umusaruro mwiza.
Mu ijambo rye afungura iyi nama ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col (Rtd) Kabanda Pacifique yavuze ko ibikorwa bya operasiyo ya USALAMA bidakwiye kugaragarira gusa mu mibare y'ibyafashwe n’abafashwe ahubwo inagaragarira mu bufatanye bwubatswe hagati y’ibihugu bihuriye mu miryango ya EAPCCO na SARPCCO.
Yagize ati: “Umusaruro wa operasiyo USALAMA ntukwiriye gupimirwa gusa mu mibare y’abafashwe n’ibyafashwe ahubwo ni n’uburyo bwo kwiyemeza gukomeza ubufatanye burambye mu kugenza ibyaha, guhuriza hamwe ibikorwa n’ubushobozi mu kurinda umutekano w’abaturage n’imipaka y’ibihugu.”
Umunyamabanga Mukuru wa RIB yasabye abitabiriye iyi nama gusangira ubumenyi, imigenzereze myiza no gufatira hamwe ingamba nshya zo gukomeza ubu bufatanye mu by'umutekano ndetse n’ibikorwa bya USALAMA muri aka Karere.
Umuryango wa EAPCCO uhuza ibihugu 14 aribyo; Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Soudani y’Amajyepfo, Repubulika iharanira demokarisi ya Congo, Seychelles na Somalia.
Naho uwa SARPCCO urimo Angola, Botswana, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, South Africa, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.







