Umunyamabanga Mukuru wa RIB yahamagariye ibihugu gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi
Umunyamabanga Mukuru wa RIB Kabanda Pacifique yitabiriye inama mpuzamahanga igamije kongera imbaraga z’ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi, yaberaga mu murwa mukuru Phnom Penh, mu gihugu cya Cambodia.
Iyi nama y’iminsi ibiri yahuje abahagarariye inzego z’ubugenzacyaha baturutse mu bihugu bitandukanye, aho bareberaga hamwe ingaruka z’ibi byaha ndetse n’ingamba zafatwa mu kongera ubufatanye bw’inzego z’ibihugu mu guhangana nabyo.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yavuze ko ibyaha bikorerwa kuri murandasi bigenda byiyongera bitewe n’ikoranabuhanga rigezweho rituma ibi byaha byambukiranya n’imipaka, ahamagarira abitabiriye iyi nama gukaza ingamba z’ubufatanye harimo gusangira amakuru byihuse, gukora iperereza rihuriweho n’ibihugu kugirango bihangane n’udutsiko twabakora ibi byaha ndetse no gutanga ubutabera ku babikorewe.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yanashimiye ubufatanye buhari hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Cambodia mu kurwanya ibyaha cyane cyane icuruzwa ry’abantu no kuba iki gihugu cyarateguye iyi nama.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB kandi yakiriwe na Chhay Sinarith, Minisitiri muri Cambodia akaba n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi muri iki gihugu. Ibiganiro byabo bikaba byibanze ku buryo bwo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gukumira no kurwanya ibyaha.




