Uburenganzira bw’ukekwaho icyaha: Icyo amategeko y’u Rwanda ateganya

Iyo umuntu aketsweho icyaha yatangiye kugikurikiranwaho, hari abatekereza ko aba yatakaje uburenganzira bwe bwose. Ibi kenshi bigaragarira mu bitekerezo by’abantu batandukanye bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bitandukanye.

Nyamara amategeko y’u Rwanda ateganya uburenganzira ku ukekwaho icyaha, uhereye ku itegeko nshinga, aho mu ngingo yaryo ya 29 igika cya (C) risobanura ko buri muntu afite uburenganzira ku butabera buboneye, burimo uburenganzira bwo “gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha.”

Uburenganzira bw’ukekwaho icyaha kandi bunateganywa n’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo zaryo za 46 na 68 zisobanura ubu burenganzira mu muri rusange ndetse no gihe cy’ibazwa.

Ingingo ya 46 ivuga ko mu gihe cy’ibazwa, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha amenyesha ukekwaho icyaha ko afite uburenganzira bwo kunganirwa no kuvugana n’umwunganira mu muhezo. Ubu burenganzira bufasha ukekwaho icyaha gutanga amakuru yose akenewe ku mwunganizi we kugira ngo abashe kumuburanira neza no kumugira inama mu by’amategeko.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iri menyesha rishyirwa mu nyandikomvugo, ariko iyo adashoboye gushaka umwunganira, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha abimenyesha umukuru w’Urugaga rw’Abavoka kugira ngo amumugenere. Ugenewe umwavoka ntashobora kumwanga atabigaragarije impamvu zikomeye.

Iyo ukekwaho icyaha ari umwana (ari munsi y’imyaka 18), agomba kuba ari kumwe n’umwunganira. Ibi bivuze ko iyo ukekwaho icyaha ari umwana, amategeko arushaho kumurengera. Iyi ngingo iteganya ko umwana agomba kuba ari kumwe n’umwunganira igihe cyose arimo kubazwa. Ibi bikorwa mu rwego rwo kurinda inyungu z’umwana no kumufasha kumva neza ibyo abazwa n’ingaruka bishobora kumugiraho.

Iyo dosiye yageze mu Bushinjacyaha, umwavoka afite uburenganzira bwo kumenya ibikubiye muri dosiye y’umukiliya we ukurikiranyweho icyaha, kugirango abone uko amwunganira. Ibi bituma ategura neza uburyo bwo kumwunganira no kurinda ko habaho kurenganywa.

Mu gihe ukekwaho icyaha afunzwe n’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha, ingingo ya 68 y’iri tegeko ivuga ko agomba kumenyeshwa icyo afungiwe, bikajyana n’uburenganzira bwo kubimenyesha umwunganira n’undi wese yashaka kubimenyesha. Iri menyesha naryo rishyirwa mu nyandikomvugo n’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha akayishyiraho umukono hamwe n’ukekwaho icyaha.

Ubu burenganzira ku ukekwaho icyaha ntibushingira gusa ku mategeko y’u Rwanda ahubwo bunashingira ku masezerano atandukanye mpuzamahanga u Rwanda rwemeje harimo n'Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (Universal Declaration of Human Rights) aho mu ngingo zaryo uhereye kuya 6 kugeza ku ya 10 zigaruka ku burenganzira bwa buri muntu imbere y’amategeko, kunganirwa imbere y’amategeko, kurindwa ibikorwa binyuranyije n’amategeko nta vangura, guhabwa ubutabera n’urukiko rubifitiye ububasha ndetse no kuburanishwa mu buryo buboneye.

Ingingo ya 11 y’iri tangazo yo ishimangira ko umuntu wese ukurikiranweho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe icyaha kimuhamye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uburenganzira bwo kumenyeshwa impamvu z’ifungwa, kugira umwunganizi mu mategeko no kuvugana na we mu muhezo ni zimwe mu nkingi z’ubutabera bunoze kuko binagenwa n’amategeko ndetse n’amahame y’ubutabera mu Rwanda.

Back