RIB yasubije amadolari arenga 38,600 ku mucuruzi wari wayibwe, isaba abantu kwitwararika
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa abantu kwitwararika no kutandarika amafaranga yabo kuko bitanga icyuho cyo kwibwa.
Ubu butumwa RIB irabwibutsa abaturarwanda nyuma yuko isubije uwitwa Mulindahabi Egide angana 38,300 by'amadolari n'amafaranga y'u Rwanda 485,000frw yari yibwe n'umusore ukora akazi ko koza imodoka mu kinamba.
Mu kirego cye, Mulindahabi ukora umwuga w'ubucuruzi avuga ko yari yasize amadolari 50,000$ mu modoka ye ubwo yayihaga uwitwa Benimana Alias Manzi ngo ayoze. Nyuma yaje kwibuka ko yayasize mu modoka ajya kuyashakamo arayabura ari nabwo yihutiye gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB.

Uregwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugirango ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa abantu kwitabira uburyo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho n'inzego zishinzwe imari bufasha mu kwishyura, kohereza no kwakira amafaranga kuko nibwo budashyira amafaranga mu byago byo kwibwa nko kuyatwara mu ntoki. Iranaburira abafite imigambi yo kwiba kuyireka ahubwo bagashakisha imibereho mu buryo bw'ubahiriza amategeko.
Icyaha cyo kwiba gihanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri. Hari kandi n'imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.