RIB yasoje icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ahabwa abaforomo ku bimenyetso bya gihanga
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi itanu agenewe abaforomo n’abaforomokazi ku gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
RIB itangaza ko aya mahugurwa yahuje abaforomo n’abaforomokazi 96 baturutse mu bitaro 48 by’Uturere tw’Igihugu, akaba yarateguwe nyuma yuko bigaragaye ko abahuguwe bari mu ba mbere bahura n’abahohotewe igihe baje gushaka serivisi bikabagora kuba babakuraho ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu iperereza kuko nta bumenyi babaga bibifiteho bigatanga icyuho mu gutanga ubutabera.
Mu ijambo rye asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Madame Kamarampaka Consolee yibukije abasoje aya mahugurwa ko uwahohotewe ari umuntu uba akeneye kwitabwaho by’umwihariko n’uruhare rwabo mu gutanga ubutabera.
Yagize ati: “Ubumenyi mukuye aha bukwiye gukoreshwa neza muharanira gukora akazi neza, mukora mushyize hamwe kuko nta washobora gutanga serivisi zose ku gihe inoze ari wenyine, kugira ngo ibyo bimenyetso bidasibangana ndetse abakoze ibyo byaha bakabiryozwa.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare muri aya mahugurwa, asaba abayasoje kutumva ko inshingano zonyine bafite ari ukwita ku wahohotewe gusa ahubwo bakanagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho bari hose.
Aya mahugurwa RIB yayateguye ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima, Umuryango utegamiye kuri Leta HAGURUKA n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI).
Umuyobozi uhagarariye Haguruka mu rwego rw'amategeko, Munyankindi Monique nawe yashimiye ubufatanye na RIB n’inzindi nzego za Leta mu kongerera ubumenyi abafite aho bahurira na serivisi zihabwa abahohotewe, abwira abitabiriye aya mahugurwa ko umusaruro w’ubumenyi bahawe uzagaragarira kuri serivisi batanga ku bahohotewe bagiye kunoza, hirya no hino mu bitaro bakoreramo.
Yagize ati: “Umusaruro w’aya mahugurwa uzagaragarira ku butabera buzahabwa abahohotewe kandi nkuko tubizi twese kugirango ubutabera bugerweho, bisaba ko buri wese akora inshingano ze uko bikwiye.”

Mu ijambo rye, Aloys Nsanzimana umwe mu bitabiriye aya mahugurwa akaba yari ahagarariye abayitabiriye mu muhango wo kuyasoza, yashimiye RIB n’abafatanyabikorwa bayo babateguriye aya mahugurwa, yongeraho ko ubumenyi bavanyemo bagiye kubusangiza n’abandi bakorana batabashije kuyitabira mu rwego rwo kurushaho kugira imikorere n’imikoranire myiza n’abakozi ba Isange One Stop Centre mu kunoza serivisi ku babagana.
Yagize ati:” Turabizeza ko ibimenyetso byatakaraga mu gihe uwahohotewe atarabona abakozi ba Isange bigiye kuvaho kubera ko tuzajya tubyifatira tukimara kwakira uwahohotewe no kugabanya ibyafatwaga nabi bikangirika bigatuma uwahohotewe adahabwa ubutabera.”

Aya mahugurwa aje akurikira ay’icyiciro cya mbere yatanzwe muri Kamena uyu mwaka ahuje abaforomo n'abaforomokazi 60 baturutse muri za Isange One Stop Centre zikorera mu bitaro 48 byo ku rwego rw’Akarere.






