RIB yasezeye abagenzacyaha 17 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasezeye abagenzacyaha 17 bagiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru ku Kimihurura.

Uyu muhango ukaba wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru waRIB Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique.

Mu ijambo rye ubwo yabasezereraga ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubutabera, yabashimiye ku ruhare bagize mu kuba RIB ari Urwego rumaze gutera imbere mu gutanga ubutabera anabashimira  ubwitange n'ikinyabupfura bagaragaje mu kazi.

Yagize ati “Musoje imirimo neza, turabashimira ko musize RIB ari urwego rukomeye kuko mwaruhaye umusingi ukomeye, aho abandi bazakomereza bubaka.”

Minisitiri w’Ubutabera yanashimiye imiryango yabo yakomeje kwihanganira imiterere y’akazi kabo idasanzwe no kuba yarababaye hafi muri urwo rugendo rwo gukorera no kwitangira igihugu.

Umunyambanga Mukuru wa RIB Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique yabwiye abasezerewe ko ari ishema kuba basezerewe mu cyubahiro abashimira  ku bwitange bagize no  kwihanganira byinshi bagiye bahura nabyo mu kazi kabo.

Yagize ati: “Mwaritanze bihagije, mwirinze byinshi niyo mpamvu musezerewe mu cyubahiro kibagomba kuko hari abatihangana bagataha nabi. Niyo ari ishema kuri mwebwe n’imiryango yanyu, no kuri twe mwakoranye.”

Uhagarariye abasezerewe Kamali Theophilus yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu  bwabafashije kuzuza inshingano uko bikwiye, anasaba abakiri mu kazi gukomeza kuba inyangamugayo, gukorana umurava birinda ibyabayobya byose n’ibindi binyurangije n’indangagaciro z’u Rwanda.

Yagize ati: “Twishimira intera tumaze kugeraho mu kubaka urwego rw’Ubugenzacyaha kugirango igihugu cyacu kirusheho gutekana no gutera imbere.  Abakiri mu kazi  turabashishikariza gukomeza kwitangira igihugu bakorana umurava birinda ibibaca intege, n’ingeso mbi nk’ubusinzi, ubunebwe, ruswa, n’ibindi bitari mu ndangagaciro tugenderaho.”

Back