RIB yafashe agatsiko k’abiba insinga z’amashanyarazi, iraburira n’abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze agatsiko k’abantu 11 bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zo mu bwoko bwa Copper zifite agaciro ka 20,750,000frw.

Ifatwa ry’aka gatsiko ryakozwe hagendewe ku iperereza ryakorwaga ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, nyuma y’uko abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bagiye batanga ibirego byo kwibwa insinga z’amashanyarazi.

Mu kiganiro n’itanganzamakuru kuri uyu wa kabiri, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yasobanuye ko mu bafashwe harimo abiba insinga z’amashanyarazi mu mazu, abazitunda, abazigura ku bazibye, abazikusanyiriza hamwe, n’abazirangura.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko insiga zafashwe zose zingana na toni imwe n’igice (1,5), zikaba zarafatiwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Kamonyi na Bugesera.

Aba bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo; kurema umutwe w'abagizi banabi cyangwa kuwujyamo, kwangiza ibikorwa remezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi n’ubujura. Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro na Nyarugenge.

Umuvugizi yibukije ko kwangiza ibikorwa remezo rusange bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, n’iterambere ry’Igihugu muri rusange, aburira abafite imigambi nk’iyo kuyihagarika kuko RIB ifatanyije n’izindi itazacogora kubarwanya.

 

Back