RIB yafashe abajura biba bakoresheje Mobile Money

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu 45 bava mu Turere dutandukanye bakurikiranweho ubujura bwa “Mobile Money” isaba abaturarwanda ubufatanye mu kurwanya ubu bujura.

RIB itangaza ko aba bafashwe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye bihurira kuri ubu bujura bushukana.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku itariki ya 10 Nzeri 2024, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry ari kumwe n’uwa Polisi, ACP Rutikanga Boniface ndetse na Gahungu Charles, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu rwego Ngenzuramikorere (RURA) berekanya amayeri aba bajura bakoresha mu kwiba basaba abaturarwanda kubirinda.

Umuvugizi wa RIB yagize ati: “Harimo aboherereza abantu ubutumwa kuri telefoni bubabwira ko hari amafaranga bayobeje cyangwa se mugihe bakeneye serivise runaka y’ikigo cy’itumanaho bakanda imibare aba batekamutwe bababwiye bikarangira babatwariye amafarannga.

Hari n’igihe imibare y’ibanga y’abo  bagiye kwiba ihinduka bitewe nibyo aba bajura bababwiye gukora kuri telefoni zabo, cyangwa bakoherereza ubutumwa buvuga ko umwana wawe bamugonze hakenewe amafaranga yo kumujyana kwa muganga byihutirwa. Muri rusange bakina ku marangamutima y’umuntu n’ibibazo batekereza ko yaba arimo, bakamutwara utwe.”

Naho umuvugizi wa Polisi we yavuze ku bijyanye n’amayeri bakoresha mu kwiba abantu baba bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati: ”Aba bajura biyitirira ibigo n’inzego nyinshi zitandukanye na Polisi ririmo, biyitirira ko batanga serivise zibyo bigo, urugero nko kuri Polisi hari abiyitiriraga Traffic Police bakajya ahakorerwa ibizamini byo gutwara ibinyabiziga. Bareba abatsinzwe ibizami bagafata nimero zabo nyuma bakababwira ko babafasha gukora ibizamini bya “special” kandi bitakinabaho bagatanga ayo mafaranga mu rwego rwa ruswa, bakabaha ayo mafaranga bazajya gukora ntibisange rutonde rw’abagomba gukora ari nabwo bagarura ubwenge bw’uko bakorewe ubutekamutwe.”

Ku bijyanye na simcard zikoreshwa muri ubu bujura, Gahungu Charles yavuze ko abaturarwanda bakwiye kumenya numero zose zibabaruyeho no kwiyandukuza ku zo batagikoresha cyangwa batazi abazikoresha, kwirinda gutanga cyangwa gutiza simcard zibabaruyeho kuko arizo zikoreshwa muri ubu butekamutwe kandi ibyaha biyikorerwaho bibazwa uwo ibaruyeho mbere y’uko uwayifatanywe nawe yisobanura. Gahungu yanasobanuye uburyo umuntu yakwiyandukuzaho nimero atagikoresha mu rwego rwo kwirinda.

Yagize ati: “Ukeneye kureba simcard zikubaruyeho cyangwa kugira iyo wiyandukuzaho, ukanda *125# ugahitamo niba ukeneye kureba nimero zikwanditseho cyangwa kugira iyo wiyandukuzaho, wamara guhitamo ugashyiramo nimero z'irangamuntu yawe cyangwa ikindi cyangombwa cyawe ugakurikiza amabwiriza."

Umuvugizi wa RIB na Polisi basabye abaturarwanda kugira amakenga igihe cyose bahamagawe cyangwa babonye ubutumwa bubabwira gukora ibidasobanutse, ndetse no gutanga amakuru kuri abo bajura kugirango bakurikiranwe.

Dr. Murangira yagize ati:”RIB iributsa abaturarwanda kugira amakenga igihe hari ubasabye kugira icyo bakora kuri mobile money zabo  gituma bakoresha umubare w’ibanga no guhamagara ibigo bitanga service zitumanaho igihe hari icyo badasobanukiwe mbere yo kugira amafaranga bohereza.”

Mu mategeko, abafashwe bakurikiranweho ibyaha bine, ‘’kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke. Igihano gito muri ibi byaha bakoze ni imyaka ibiri naho igihano kinini ni imyaka 10.

Back