RIB iributsa abashinzwe irangamimerere gushishoza mugihe cy'imyandikire y’imyirondoro

RIB yatanze umuburo ku bakozi bashinzwe irangamimerere ibasaba kugira amakenga ku byo babwirwa n'abashaka ibyangombwa no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga kwandikisha cyangwa guhindura irangamimerere, kugirango birinde kugwa mu cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi RIB ibitangaje nyuma y’iperereza mu bashinzwe irangamirere ku byaha by’inyandiko mpimbano ndetse n’izifatwa n'itegeko nk’izitavugisha ukuri.

Ishingiye ku iperereza, tariki ya 9 Gicurasi 2025 RIB yafunze Kangabe Marie Claudine, umukozi w’Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ushinzwe irangamimerere ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ibi byaha abikurikiranweho nyuma yuko atanze icyangombwa cyemeza ko abana 2 b’abahungu  bavutse tariki 16 Kamena, 2023 na 24 Mutarama, 2025 babyawe n’umugabo wavuzwe na nyina w’abana kandi atari ukuri.

Kangabe yabitangiye icyemezo  ntakindi cyangombwa ashingiyeho uretse ibyo nyina w’abana amubwiye mu magambo gusa. Uwitiriwe se w’abana akaba yari yaritabye Imana. Ibi bikaba binyuranije n'amategeko ndetse n’amabwiriza agenga kwandikisha umwana wabyawe n’ababyeyi badafitanye isezerano ry’urushako.

Iperereza rigaragaza ko nyina w’abana we yabikoze agamije kwifashisha iki cyemezo asaba umukoresha w’uwitiriwe se w’abana impozamarira ihabwa uzazungura nyuma yo kwitaba Imana k’umukozi.

Isesengura ry’ibirego byakurikiranywe na RIB mu myaka ibiri ishize (2023 kugeza 2025), mu gihugu hose hamaze gukorwa dosiye 26 zigaragaramo z’inyandiko mpimbano ziba zakozwe n’abakozi bashinzwe irangamimerere ku myandikire y’imyirondoro.

Izi nyandiko akenshi usanga ziba zirimo kugabanya imyaka y’amavuko, guhindura amazina, icyemezo cyerekanako washyingiwe cyangwa ukiri ingaragu, kwandikisha umwana ko yabyawe n’umubyeyi runaka, ariko byose bigamije, gushaka gushyingirwa bwa kabiri, kuba umwe mu bazungura, kwigarurira umutungo kandi batabyemerewe n’amategeko.

Nyuma kandi yuko bigaragaye ko bamwe mu bashinzwe irangamimere bandarika amagambo banga bakoresha (password na username), RIB iributsa ko iyo ibyaha byagaragaye kubera gukoresha nabi amagambo banga bakoresha bibazwa nyir' umubare w’ibanga. Bityo RIB ikaba ibasaba kwirinda, uburangare, ubuteshuke cyangwa ubuteganye buke bwaturuka mu kwandarika amagambo banga bakoresha mu kazi kabo.

Icyaha Kangabe akurikiranweho cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 5,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 10,000,000frw nkuko bigaragara mu ngingo y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Naho igihano guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganwa n’ingingo ya 276 yo  mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kikaba gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000frw ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Back