RIB irashimira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kunoza imitangire y'ubutabera mu Rwanda

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagaragaje uko umuvuduko mu iterambere ry’ikoranabuhanga urimo guhindura byinshi ku isi harimo n’imikorere y’ibyaha kandi nta rwego rwabihagarika rwonyine, bityo bisaba ubufatanye bukomeye hagati ya RIB n’inzego zitandukanye.

Ibi Minisitiri w'Ubutabera yabigarutseho ubwo yayoboraga ibiganiro byahurije hamwe RIB n’abafatanyabikorwa batandukanye, ari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique.

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe ibyagezweho mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rumaze rugiyeho, gushimira uruhare rw’abafatanyabikorwa muri urwo rugendo no kongera imbaraga mu bufatanye butuma Urwego rurushaho gukora kinyamwuga mu gutanga ubutabera.

Ni ibaganiro kandi byibanze ku buryo gutanga ubutabera by’umwihariko kugenza ibyaha byarushaho kunozwa bikagendana n’iterambere ryihuta mu ikoranabuhanga n’uruhare rw’abafatanyabikorwa muri iki cyerekezo.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel ari nawe wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ubufatanye bwa RIB n’izindi nzego za leta, iz’amashuri makuru, iz’abikorera ibigo mpuzamahanga, ndetse n’izindi nzego zitegamiye kuri leta ari imwe mu nkingi zikomeye mu guhuriza hamwe imbaraga z’ubumenyi n’ubushobozi kugirango RIB ikomeze gukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Ubu bufatanye butuma habaho gusangira ubumenyi, ubunararibonye, no guhanga udushya mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo duhanganye nabyo harimo uko turinda abaturage ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kubigenza.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique yagaragaje ibimaze kugerwaho kuva uru rwego rwashyirwaho n’uruhare abatanyabikorwa bagiye bagira kugirango bigerweho.

“Ubufatanye bwacu bwahinduye byinshi muri RIB, haba mu kwiyungura bumenyi, imikorere, ndetse n’imigenderanire myiza hagamijwe ko ubutabera mu Rwanda buba bufite ireme ryiza kandi butuma buri muturarwanda wese yumva atekanye.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yanaboneyeho gushimira imikoranire myiza iri hagati ya RIB n’abafatanyabikorwa ashimangira ko izakomeza mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’ayo kugira ngo uru rwego rurusheho gutanga serivisi zinoze.

Abafatanyabikorwa batandukanye bashimiye RIB ku ntambwe imaze gutera mu kwiyubaka mu bushobozi, biyemeza gukomeza ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza igamije guteza imbere ubutabera mu Rwanda.

Back