RIB irasaba amadini n’amatorero kuba umusingi w’ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba amadini n’amatorero gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, no kuba umusingi abayoboke babo bubakiraho ubumwe.

Ubu ni bumwe mu butumwa Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagejeje ku bashumba b’Itorero rya ADEPR bitabiriye Itorero ry’Igihugu ry’Abashumba riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.

Mu kiganiro cye n’abashumba b’itorero rya ADEPR cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Turinde Ejo: Kwirinda no Gukumira Ibyaha”, Umuvugizi wa RIB yabibukije ko kurinda ejo hazaza ari inshingano ya buri wese, umuryango, amashuri, abanyamadini n’amatorero, urubyiruko, abikorera n’umuturage wese.

Muri iki kiganiro, yagaragaje kandi ko amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu gutoza abayoboke indangagaciro nziza, kurera urubyiruko, gukemura amakimbirane mu mahoro no gukangurira abantu kubahiriza amategeko no kwirinda ibyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yongeye gushimangira kandi ko abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye kwamagana inyigisho, amagambo n’ibikorwa biteza urwango, ivangura n’amacakubiri, birimo no guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Murangira yavuze ko gukumira ibi bikorwa bidakwiye kugarukira ku magambo gusa, ahubwo ko bisaba guhindura zimwe mu nyigisho, gukosora imyumvire y’abayoboke babo no gufatanya n’inzego zibifitiye ububasha.

Yagize ati “Amadini n’amatorero ntakwiye gusa kuvuga ko arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, akwiye kuyikumira binyuze mu nyigisho, kuyitahura hakiri kare, kuyamagana, gukosora imyumvire, kubaka ubumwe no kugira imikoranire n’ubufatanye n’inzego zibifitiye ububasha mu kuyirandura burundu.”

“Kubaka Umunyarwanda ushoboye, ubana n’abandi mu bumwe n’ubwiyunge, ubudaheranwa kandi ukunda igihugu ni inshingano isangiwe, ariko abanyamadini n’amatorero mufite uruhare rwihariye mu kubaka uwo muntu binyuze mu nyigisho, ubujyanama, uburere n’ibikorwa bya buri munsi.”

Yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo, kurinda abayoboke ibikorwa bibaganisha mu gukora ibyaha, kwimakaza indangagaciro zubaka umuryango nyarwanda no gukangurira abayoboke babo gutanga amakuru ku byaha, byose bigamije kubungabunga umutekano, kubaka ubumwe n’amahoro mu gihugu.

 

 

Back