RIB irasaba abagororwa bagiye kurangiza ibihano byabo kutaba intandaro yo guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda

RIB yibukije abagororwa bagiye gusoza ibihano bahawe kubera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ko ubumwe bw’abanyarwanda ari imwe mu nkingi ikomeye u Rwanda rwubakiyeho ibasaba kutaba intandaro y’icyahungabanya ubu bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.

Ibi RIB yabigarutseho tariki ya 22 Gicurasi, 2025 mu gikorwa cy’ibiganiro bigenewe abagororerwa mu igororero rya Nyamagabe bahamijwe ibyaha bya jenoside y’akorewe abatutsi bari hafi kurangiza ibihano kugirango bafashwe gusubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukumira ibyaha, Ntireganya Jean Claude akaba yaratanze ikiganiro ku bagororwa b’igitsinagore 53 bitegura kurangiza ibihano.

Ikiganiro cye cy’ibanze ku miterere y’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo n’uruhare rwa buri munyarwanda mu kuyirwanya, aho yagaragaje ishusho rusange y’uko ibi byaha bigenda bigabanyuka mu gihugu ashingiye ku birego RIB yakira.

Yanasobanuye ko kurandura ingengabitekerezo ya jenoside ari urugendo rusaba guhindura imitekerereze n’imigirire abibutsa uruhare bafite mu kurwanya uruhererekane rwayo rukigaragara muri bamwe, birinda kuba intandaro yo guhungabanya ubumwe, n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Abagororwa bakaba bishimiye inyigisho zitandukanye bahawe n'inzego zitandukanye, bavuga ko zibafasha mu myiteguro yabo yo gusubira mu buzima busanzwe kandi biyemeje kuba intangarugero, bafatanya n'abo bazasanga mu miryango gukomeza kubaka igihugu birinda ibyaha.

Iyi gahunda y’ibiganiro ku bagiye kurangiza ibihano yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije n’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’izindi nzego.

Mu bindi iyi gahunda igamije harimo kubasobanurira umurongo igihugu cyiyemeje mu iterambere, imiyoborere, n’imibanire myiza n’uruhare rwabo mu gutuma bigerwaho, kongera kuba abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, babumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda ndetse no kubafasha kwitegura kuzabana neza n’abaturanyi babo, imiryango yabo n’abo basize bakoreye ibyaha.

Back