RIB irahamagarira abatwara imodoka rusange n’abaturiye imipaka kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abashoferi batwara imodoka rusange n’abaturiye imipaka ihana imbibi n’ibihugu bituranye n'u Rwanda kugira uruhare mu kurwanya icyaha icuruzwa ry’abantu kuko kigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda.

Ubwo ni bumwe butumwa nyamukuru mu bukangurambaga bwa RIB kuri iki cyaha bwatangiye tariki ya 11 Gashyantare uyu mwaka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubu bukangurambaga bwari bugamije gusobanura icyo cyaha cy'icuruzwa ry’abantu ari cyo, ingaruka kigira ku wagikorewe no ku gihugu, amayeri akoreshwa, ndetse  n’ingamba zihari zo kukirwanya. 

Mu ntangiriro RIB yatanze amahugurwa ku bashoferi bahagarariye abandi n’abayobozi ba za kompanyi zitwara abantu n’ibyabo aho basobanuriwe uburemere bw'iki cyaha n'ingaruka kigira k'uwagikorewe no ku gihugu muri rusange.

Nk'abakora umurimo ubahuza n'abantu b'ingeri zose kandi bajya mu byerekezo bitandukanye mu gihugu no hanze yacyo, bigishijwe uburyo bwo gutahura no gufasha ababa bagiye gucuruzwa mu bo batwaye, basabwa gukomeza ubufatanye mu kukirwanya.

RIB kandi yazengurutse mu Mirenge itandukanye y’Uterere turindwi dukora ku mipaka n’ibihugu duturanye aritwo Gicumbi, Burera, Kirehe, Nyagatare, Rusizi, Rubavu na Bugesera, aho yatangaga inyigisho kuri iki cyaha mu baturage ndetse n'abayobozi batandukanye mu nzego z'ibanze za leta n'izindi.

Utu turere tukaba twaratoranyijwe kubera urujya n’uruza rw’abantu bari mu ngendo zitandukanye muri karere u Rwanda rubarizwamo, bakoresha imipaka cyangwa banacumbikamo. Ibiganiro n'inyigisho byagarukaga ku nsanganyamatsiko y'ubukangurambaga igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu.”

Uretse ibiganiro, hagiye hanatangwa ubuhamya na bamwe mu bari baracurujwe mu bihugu bya Oman na Myanmar ariko leta y’u Rwanda ikaza kubatabara. Aba bagaragaje ko iki cyaha ntawe kitakorerwa harimo n’abitwa ko bize banajijutse, banasangiza abaturage ingaruka mbi  byabagizeho mu buzima bwabo. Ubu bukangurambaga bukaba bwasorejwe 

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ubu bukangurambaga mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe INTERPOL n'Ubufatanye n'izindi nzego muri RIB, Ngarambe Antoine yashimiye ubufatanye na IOM ku mitegurire n’imigendekere myiza y’ubu bukangurambaga ndetse n’Igihugu cy’Ubuyapani cyateye inkunga ibikorwa by'ubukangurambaga hamwe n'ubuyobozi bw'Uturere aho bwakorewe.

Ubushakashatsi bwa mbere kuri iki cyaha mu Rwanda bwakozwe n’umuryango utegamiye kuri leta Never Again Rwanda mu 2019. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kinyurwamo n’abantu bagiye gucuruzwa (transit country) kurusha uko ari igihugu kivamo abacuruzwa (country of origin). Gusa ibi ntibivuga ko abanyarwanda badacuruzwa kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abacurujwe bavuye mu Rwanda bari ku kigero cya 13.6%.

 

Back