RIB iraburira abanyeshuri ku butekamutwe bwa buruse zo mu mahanga

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abanyeshuri n’abandi bifuza gukomeza amashuri yabo kugira amakenga no kwirinda abatekamutwe babizeza buruse zo kujya kwiga mu mahanga cyane cyane bakorera kuri internet.

Ubu butumwa RIB ikomeje kubutanga nyuma y’ibirego bitandukanye RIB yagiye yakira ndetse n’ubuhamya bwa bamwe bagizweho ingaruka n’ubu butekamutwe bagatanga amafaranga yabo bikarangira batabonye amashuri bizezwaga.

Mu myaka itatu ishize, kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugera mu kwezi kwa Kamena 2024, RIB yakoze iperereza ku madosiye 52 kuri ubu buriganya ashyikirizwa Ubushinjacyaha, aho abakekwa 63 bakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Bariganyije abagera kuri ku 111 bababeshya ko bazabashakira amashuri hanze y’u Rwanda. Amafaranga bariganyijwe yose hamwe akaba ari miliyoni 215,342,705frw.

Bimwe mu bihugu babeshywaga ko bazashakirwamo amashuri harimo Poland, Canada, USA, China, Italy, Australia, Norway, Germany na Russia. Mu madosiye 52 yakurikiranywe, abakekwa bakoresheje uburyo bwa za company zitandukanye 12. Muri izo company, iyagaragaye cyane muri ubu buriganya ni iyitwa Penda Africa Smart Services aho babeshye abantu 41 babizeza kubashakira amashuri mu gihugu cya Poland.

Aba batekamutwe, akenshi babarizwa mu bihugu byo hanze ariko bamwe banashinga ibiro byabo mu Rwanda aho bareshya abantu binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa za websites zitandukanye. Iyo ugaragaje ko ukeneye iyo buruse, bakoherereza link y'aho unyura ukora ubusabe (application) muri za Kaminuza baba babeshye ko bakorana nazo. Hari nabagushyira ku mbuga za WhatsApp bavuga ko bahuriramo n’abandi bashaka izo buruse.

Iyo urangije gusaba buruse bakoherereza inyandiko mpimbano zitandukanye zikubwira ko wemerewe buruse muri kaminuza wahisemo kwiga ibyo wasabye. Izi nyandiko ziba zirimo n’amafaranga ugomba kwishyura bavuga ko ajyanye no kugushakira visa ndetse no kwishyura igice kuri buruse wahawe. Mu byukuri izi kaminuza ziba zihari ariko aba batekamutwe baba baziyitiriye bakoresheje izi nyandiko mpimbano n’andi mayeri.

Hari nubwo baguhamagara bakakwizeza ko byose birimo gutunganywa kugirango utangire ishuri, ariko baba bagamije ko ubagirira icyizere kugirango amafaranga bakwaka uhite uyabohereza nta mpugenge.

Iyo wishyuye amafaranga bahita bakuraho uburyo bwose bw’itumanaho bakoreshaga ukababura. Hari nubwo bakwihorera ukagera mu gihugu wari uzi ko wabonye ishuri ugiye kwiga, ukisanga waguye mu batekamutwe bacuruza abantu, ugakoreshwa imirimo y’agahato.

RIB irasaba abanyeshuri kugira amakenga no kujya bashaka amakuru nyayo kuri za buruse ziboneka kuri murandasi ndetse no kuri za company zivuga ko zishakira abantu buruse zo kwiga hanze, kugirango birinde aba batekamutwe babambura utwabo ndetse byanabaviramo gucuruzwa mu muhanga bizeye ko bagiye kwiga.

Back