Ni ibihe bimenyetso bikwiye kubungabungwa ku mwana wasambanyijwe?

Guhera tariki ya 26 Gicurasi uyu mwaka, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye n’Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), yatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga mu Turere dutandukanye tw’Igihugu bufite insanganyamatsiko igira iti: “Wiceceka, rwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu”, bugamije gusobanurira abaturage n'abanyeshuri uburyo iki cyaha gikorwa, ingaruka zacyo ku wagikorewe, ku muryango nyarwanda, no ku gihugu muri rusange n'uburyo bwo kucyirinda.

Ingingo ya 133 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko ryavuguruwe kugeza ubu, isobanura ko ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo; gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo cyakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu. Naho iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Bumwe mu butumwa bugarukwaho muri ubu bukangurambaga ni ubwo kubungabunga ibimenyetso ku mwana wasambanyijwe kugirango ahabwe ubutabera kandi bwihuse.

Ese ni ibihe bimenyetso bigomba kubungabungwa ku mwana wasambayijwe?

Igihe umwana yasambanyijwe, ibimenyetso byose bifitanye isano n’amatembabuzi bigombwa kwitabwaho. Hari n'imyenda yari yambaye igihe yasambanywaga, ndetse no kutamukarabya mbere yo gusuzumwa na muganga.

Umwana wasambanyijwe kandi agomba kugezwa kwa muganga cyangwa kuri Isange One Stop Centre mbere y’amasaha 72. Ibi bifasha abaganga kuba bamuha imiti ikumira ubwandu bw'agakoko gatera SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina ndetse n'imiti ikumira gusama.

Ibi bimenyetso bifasha uwasambanyijwe kubona ubutabera hifashishijwe isuzumwa ryabyo mu buryo bwa gihanga. Itegeko rivuga ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidasaza. Ibi bisobanuye ko igihe cyose hagaragaye ibimenyetso, uwagikoze akurikiranwa hatitawe ku gihe gishize agikoze.

RIB isaba abantu gutanga amakuru ku gihe y’umwana wasambayijwe, kwihutira kumugeza kwa muganga, kuri Isange One Stop Centre cyangwa kuri sitasiyo ya RIB iri hafi kugira ngo ahabwe ubufasha.

Hari kandi no guhamagara ku mirongo ya RIB itishyurwa ariyo; 3512, 166 na 116 kugirango umwana wasambanyijwe ahabwe ubufasha bwihuse.
 

Back