Minisitiri w’Ubutabera yasabye abasoje amahugurwa y'ibanze y’ubugenzacyaha guhangana n’ibyaha bibangamira ituze n’iterambere ry’abaturage
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yahamagariye abagenzacyaha gushyira ingufu mu kurwanya ibyaha bibangamira ituze n’iterambere ry’abaturage harimo n’ibyifashisha ikorabuhanga bigenda byiyongera.
Ubu butumwa Minisitiri w’Ubutabera yabugarutseho ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’Igihugu mu Karere ka Musanze.

Aya mahugurwa yari amaze amazi atandantu akaba yari yitabiriwe n’abanyeshuri 115 bose hamwe, aho RIB yari ifitemo abanyeshuri 50 naho abandi bakaba bari baraturutse mu nzego zitandukanye zifite kugenza ibyaha mu nshingano zazo harimo Polisi y’Igihugu, Ingabo z’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano ndetse n’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora.
Mu ijambo rye ryabimburiwe no kwakira indahiro z’abagenzacyaha ba RIB, Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja yavuze ko impinduka z’uburyo ibyaha bikorwa cyane cyane hifashishwa ikoranabuhanga, zikwiye kujyana n’ingamba nyazo zo gukumira no gutahura ibi byaha anashimangira uruhare rw’amahugurwa nk’aya.
Yagize ati: “Bisaba abagenzacyaha bafite ubushobozi bwo gukoresha ibimenyetso bya gihanga (scientific evidence), kuko ari bwo buryo buzafasha gutanga ubutabera bushingiye ku kuri no ku bumenyi.”
“Ndashimira by’umwihariko RIB na Polisi y’u Rwanda bakomeje guteza imbere amahugurwa y’abakozi, binyuze mu gukoresha uburyo bugezweho burimo n’ikoranabuhanga, dore ko ibihe turimo bisaba ko inzego z’ubutabera zirushaho kugendana n’impinduka z’igihe mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri Ugirashebuja yanibukije abasoje aya mahugurwa kugendera ku ndangagaciro za RIB zishyira imbere ubunyamwuga, ukuri no kwitanga kugirango bazabashe kuzuza neza inshingano bagiye kujyamo.
Yagize ati: “Mugomba guhora muhagaze ku kuri, mukarangwa n’ubunyamwuga, mwirinda ibishuko byatuma muca ku ruhande rw’amategeko, harimo ruswa, itonesha, ikimenyane n’ibindi bidakwiye kuranga uyu mwuga w’agaciro mwahisemo.”

Umuhango wo gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa witabiriwe n’Umushinjacyaha mukuru Habyarimana Angelique, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda, Umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NISS), abayobozi muri Polisi y’Igihugu ndetse n’uwari uhagarariye Ingabo z’Igihugu (RDF).













