Minisitiri w’Ubutabera yasabye abagenzacyaha bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru gukomeza kurangwa n'imyitwarire iboneye, ubufatanye n'abandi kubaka igihugu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasezeye ku mugaragaro abagenzacyaha 12 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru ku Kimihurura.

Uyu muhango ukaba wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru Angélique Habyarimana hamwe n' Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique.

 

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutabera ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uruhare bagize mu gutanga ubutabera, abasaba gukomeza kurangwa n'imyitwarire iboneye, no gukomeza gufatanya n'abandi kubaka igihugu mu buzima bagiyemo.

Minisitiri yanashimiye kandi imiryango yabo kuba yarabashyigikiye mu rugendo rw'akazi bakoreye Igihugu, asaba abakikarimo gukomeza guharanira imikorere myiza kuko bihesha ishema urwego rwa RIB n'Igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique nawe yabashimiye umusanzu wabo mu gushyiraho umusingi no kubaka urwego kugeza aho rugeze, anabasaba gukomeza guhesha ishema RIB aho bazaba bari hose.

 

Uhagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yari n’Umuyobozi ushinzwe Ishami rya INTERPOL n'Ubufatanye n’izindi nzego muri RIB, Ngarambe Antoine yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko, ariko inshingano bafite ku gihugu zo bazakomeza kuzuzuza.

Ngarambe yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu n’ubwa RIB kuba bwarababaye hafi igihe cyose bari mu kazi, asaba abo basize mu kazi gukomeza gukorana ubushishozi, ubunyangamugayo, kurinda ibyagezweho no guhoza igihugu ku mutima.

 

Back