Menya uko warinda amafaranga yawe mu buryo budatanga icyuho cyo kwibwa
Kuva Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rushizweho rwagiye rusubiza abantu batandukanye amafaranga yabo yari yibwe nyuma yo kwakira ibirego byabo. Mu basubijwe amafaranga harimo Najumira Irene, ku itariki ya 13 Ugushyingo 2025 wasubijwe amadolari $11,300 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 16,385,000frw, yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo.
Najumira ukora umwuga w’ubucuruzi avuga ko aya mafaranga yari yayasize mu kabati k'icyumba araramo, asiga agifunze ajya mu bukwe. Nyuma yaje guhamagarwa n’umwana we amubwira ko aje agasanga umukozi yagiye n’inzugi zo mu cyumba cye yazimennye.
Hanyuma nibwo Najumira yaje kumenya ko umukozi we, Izabayo Elissa ariwe wibye ayo mafaranga. Uyu yaje gufatirwa mu Karere ka Nyanza ari naho yari yatorokeye nyuma yuko RIB yakiriye ikirego kuri ubu bujura.
Bimwe mu bitera ubujura bw’amafaranga nk’ubwavuzwe haruguru, akenshi usanga ari ubuteshuke cyangwa ubuteganye buke ku buryo nyir’amafaranga ayabika cyangwa ayarindira umutekano.
Dore bumwe mu buryo warinda amafaranga yawe ukagabanya amahirwe yo kwibwa
• Kubika amafaranga kuri banki cyangwa mobile money
Ibi bituma amafaranga yawe agira umutekano nawe ugatekana ntugire umutima uhagaze kubera ubwinshi bw’amafaranga ufite iwawe.
• Gukoresha akabati k’umutamenwa (safe deposit box)
Aka kabati kagira imibare y’ibanga ushyiramo kugirango gakinguke, bikarinda uwo ari we wese kuba yagera ku mafaranga yawe abitsemo.
• Gukoresha inzugi zifite uburinzi bw’ikoranabuhanga
Izi nzugi usanga ari imitamenwa akenshi ziba zinafite ikoranabuhanga rigezweho ku buryo rutakinguka nta burenganzira nyir’inzu yatanze.
• Gushyiraho camera zicunga umutekano mu nzu no hanze (CCTV Camera)
Izi camera zifasha mu bwirinzi kuko zishobora gutesha abafite umugambi wo kugera aho amafaranga abitse no kuyiba.
• Kwirinda kubwira uwo ariwe wese amafaranga ubitse mu nzu
Ibi bishobora kuba impamvu yatuma abo mubana bakwiba mu gihe bamenye ko hari amafaranga ufite cyangwa bakabibwira abandi bantu bashobora kukugirira nabi.
Igihe wibwe ihutire gutanga ikirego kuri station ya RIB ikwegereye cyangwa uhamagare ku murongo utishyurwa ariwo 166.