Menya serivisi zitangwa n’Ishami rishinzwe ibikorwa bya INTERPOL muri RIB
Ku itariki ya 27 Ugushyingo mu mwaka wa 1973 nibwo u Rwanda rwasabye kuba umunyamuryango mu Muryango Mpuzamahanga uhuza Polisi ku isi INTERPOL, rwemererwa kuwujyamo tariki ya 19 Nzeri, 1974 hamwe n’Igihugu cya Honduran na Qatar. Hari mu nama rusange ya 43 y’ibihugu biri muri uyu muryango yaberaga ahitwa Cannes mu gihugu cy'Ubufaransa
Intego nyamukuru ya INTERPOL ni ukurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gusangira amakuru ku byaha n’ababikora kugirango bashyikirizwe ubutabera. Kugeza ubu, uyu muryango ugizwe n'ibihugu 196.
Nyuma yuko u Rwanda rukoze amavugurura mu butabera hagashyirwaho Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva mu ryahoze ari ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kugenza ibyaba (Criminal Investigation Department - CID), INTERPOL ishami ry’u Rwanda (National Central Bureau Kigali – NCB Kigali) naryo ryahise ryimurirwa muri RIB.
Iri shami rya INTERPOL mu Rwanda, rikaba rikora amasaha 24 kuri 24, iminsi yose, kugira ngo ritange serivisi zikurikira igihe cyose zikenewe;
Kwakira no gusangira amakuru ku bakekwaho ibyaha bahungiye mu bihugu bihuriye muri INTERPOL
Mu rwego rw’ubufatanye mu by’ubutabera hagati y’ibihugu bigize INTERPOL, iyo ukekwaho gukora icyaha ahungiye mu Rwanda cyangwa avuye mu Rwanda ahungiye muri kimwe muri ibi bihugu, habaho guhana amakuru kuri we kugira ngo afatwe.
Ibi bikorerwa muri siseteme y’itumanaho ihuriweho n’ibi bihugu izwi nka i24/7 ifite ububiko bw'amakuru (databases) ahashyirwa ubusabe cyangwa amatangazo azwi nka ‘Notices.’ Iri shami muri RIB akaba ari ryo rishinzwe gukurikirana ubu busabe no gufasha kubushyira mu bikorwa umunsi ku munsi.
Aya matangazo cyangwa ubusabe ari mu byiciro bitandukanye byitiriwe amabara y’umutuku (Red Notice), umuhondo (Yellow Notice), ubururu (Blue Notice), icyatsi (Green Notice) umukara (Black Notice), ibara ry’icunga (Orange Notice) na move (Purple Notice).
Itangazo rya muri Red Notice ni ubusabe bw’ibihugu gushakisha no gufunga by’agateganyo ukekwaho icyaha mu gihe ategereje gusubizwa mu gihugu yagikoreyemo. Irya Yellow Notice ni ubusabe mu bihugu gushakisha umuntu waburiwe irengero cyane cyane abana cyangwa gufasha mu kumenya imyirondoro y’umuntu udashobora kuyimenyera.
Blue Notice bwo ni ubusabe bw’amakuru y’inyongera ku myirondoro y’ukekwaho icyaha, aho abarizwa cyangwa ibindi bikorwa bijyanye no kugenza icyaha. Naho Green Notice ni itangazo riburira ibihugu ku muntu uri mu bikorwa bigize ibyaha, aho risaba kuba maso kuri we ku bw’umutekano w’abatuye muri ibyo bihugu.
Hari kandi n’izindi ‘notices’ nka Black Notice isaba imyirondoro ku murambo watoraguwe, Orange Notice iburira ibihugu ku bikorwa bishobora guhungabanya umutekano na Purple Notice itanga amakuru ku mikorere y’icyaha runaka.

Mu ifoto: Salman Khan alias Salma ubwo yashikirizwaga leta y’Ubuhinde, tariki ya 27 Ugushyingo, 2024 nyuma yo gufatirwa mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’icyaha cy’iterabwoba mu Buhinde.
Gushakisha, no gufatira ibinyabiziga byibwe kugirango bisubizwe ba nyirabyo
Ishami rya INTERPOL muri RIB nanone rikoresha ‘database’ mpuzamahanga mu guhanahana amakuru y'ibinyabiziga bishakishwa. Iyo ikinyabiziga gishakishwa mu kindi gihugu kibonetse ku butaka bw’u Rwanda, gihita gifatwa hanyuma hagarukiraho gukorana n’igihugu cyakoze ubusabe kugirango icyo kinyabiziga gisubizwe nyiracyo.
Ibi u Rwanda narwo iyo rubisabye biba uko, nyuma yuko hatanzwe ikirego kuri RIB ku kinyabiziga cyibwe cyangwa cyagurishijwe mu buryo bw’uburiganya kandi bikekwa ko kitakibarizwa mu gihugu.
Mu myaka itanu ishize, iri shami ryafashe ibinyabiziga 41 byakomokaga muri Afurika, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Aziya n’u Burayi. Muri ibyo binyabiziga, 39 byamaze kurekurwa no gusubizwa ba nyirabyo, mu gihe 2 biri mu nzira zo gusubizwa ba nyirabyo.
Gutanga icyemezo cy'igenzura ry'ikinyabiziga (Motor Vehicle Clearance Certificate)
Iki ni icyemezo gitangwa n’iri shami cyemeza ko ikinyabiziga cyakorewe igenzura kidafite ikibazo cyo kuba cyaribwe cyangwa kirimo gushakishwa n'igihugu icyo ari cyo cyose.
Iki cyemezo gifasha cyane abakora ubucuruzi bw’imodoka ziba zarakozeho zijya cyangwa ziva mu mahanga, ndetse kikarinda ko igihugu cyakwifashishwa nk'inzira zikishwamo cyangwa aho aho abanyabyaha bahisha ibinyabiziga cyangwa gucururizwamo ibinyabiziga byibwe.
Icyemezo cy'igenzura ry'ikinyabiziga gisabwa binyuze ku rubuga rw’irembo kikaba gitangwa mu gihe kitarenze iminsi icumi uhereye igihe cy’ubusabe. Ugisaba agomba kwandika ibaruwa isaba, icyemezo cy'iyandikwa ry'ikinyabiziga (Carte Jaune), icyemezo gitangwa na Rwanda Revenue Authority kigaragaza ko nimero z'iyandikwa ry'ikinyabiziga (Plaques) zasubijwe, ndetse na kopi y'indangamuntu cyangwa pasiporo bya nyiri ikinyabiziga.
Gushakisha no gusubiza ibyangombwa by’inzira ba nyirabyo
Iyo umuntu abuze cyangwa yibwe icyangobwa cye, urugero pasiporo ye mu Rwanda cyangwa mu bihugu biri muri INTERPOL agatanga ikirego, iri shami rikusanya amakuru kuri icyo cyangombwa kugira ngo gishakishwe kinafatwe.
Amakuru kuri pasiporo asangizwa ibihugu mu rwego rwo kubiburira ku ikoreshwa ryayo, kugirango Polisi, n’inzego zishinzwe abanjira n’abasohoka zishireho ingamba zo kutayemeza.
Ibi bifasha cyane mu gukumira ko imyirondoro y’uwayitaye ikoreshwa mu byaha bitandukanye birimo kwiyitirira umuntu, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, kwinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko n’ibindi.
Icy’ingenzi nanone wamenya kuri INTERPOL nuko nta bubasha ifite bwo gufata ukekwaho icyaha cyangwa kugenza ibyaha. Icyo ishinzwe ni uguhuza ibikorwa, amakuru no kuyasangiza Polisi z’ibihugu cyangwa inzego z’ishinzwe kugenza ibyaha kugirango ababikurikiranweho bashakishwe banafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ifoto:Icyicaro gikuru cya INTERPOL i Lyon mu gihugu cy'Ubufaransa

Imodoka zafashwe imbere y'ibiro by'Ishami rishinzwe ibikorwa bya INTERPOL muri RIB