Kuvugana n'ufite ubumuga bwo kutumva uba ushimangira ko afite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera - Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kamarampaka Consolée afungura ku mugaragaro amahugurwa yo ku rwego rw'isumbuye ku ikoreshwa ry'ururimi rw'amarenga agenerwa abagenzacyaha, yashimangiye akamaro karwo mu gutanga ubutabera ku babana n'ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Aya mahugurwa azamara iminsi 15, ahurije hamwe abagenzacyaha ba RIB 35 bari bararangije ay'ibanze ku rurimi rw'amarenga. Agamije kubaha ubumenyi ku ikoreshwa ry’uru rurimi kugirango barusheho gutanga serivisi zinogeye abafite ubu bumuga.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru Wungirije yibukije abagenzacyaha ko aya mahugurwa agomba no kubafasha kuzamura imyumvire ku buzima bw'abafite ubumuga bwo kutumva n'imbogamizi bahura nazo mu guhabwa ubutabera.
Yagize ati: "Iyo umugenzacyaha avuganye mu rurimi rw’amarenga n’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aba atanze ubutumwa bukomeye bugira buti turakumva, turagushyigikiye, ufite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera.”
“Kwiga ururimi rw'amarenga bifasha abagenzacyaha kuganira, kwakira no gukorera abantu bose batabogamye. Tunazirikana ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rubereye buri wese, rwubahiriza uburenganzira bwa muntu, rutagira uwo ruheza mu butabera.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije yanashimiye Umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD) hamwe n’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku bufatanye n'uruhare bagira mu guhugura abagenzacyaha ndetse no gutanga serivise zo kubasemurira iyo babisabwe.
Aya mahugurwa ku ikoreshwa ry'ururimi rw'amarenga mu bagenzacyaha ba RIB aje akurikira andi yabaye mu mwaka wa 2023. Kuvugana n'ufite ubumuga bwo kutumva uba ushimangira ko afite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera





