Itangazo rigenewe abanyamakuru

Kigali, taliki ya 18 Nyakanga, 2019: Uyu munsi Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yateranye bwa mbere ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ubutabera iyobowe na Nyakubahwa Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubugenzacyaha.

Inama imaze gusuzuma no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zari ku murongo w’ibyigwa yemeje ibi bikurikira:

·          Gahunda y’Ibikorwa y’Igihe Kirekire (RIB Strategic Plan) 2018 - 2024

·          Amabwiriza Ngengamikorere (Internal rules and Regulations) y’abakozi ba RIB

·          Ishyirwa mu myanya burundu ry’abakozi

·          Gusezererwa kw’abakozi 3 nta mpaka

·          Umwambaro n’ibirango bya RIB.

 

MBABAZI Modeste

Umuvugizi, RIB

<link file:2396 _blank download file>Initiates file downloadSoma itangazo hano

Back