ITANGAZO RIBURIRA

Hamaze iminsi hagaragara abatekamutwe bakoresha imbuga nkoranyambaga bakora ubwambuzi bushukana mugucuza abantu ibyabo.


Aba bambuzi bakoresha amayeri yo guhamagara umuntu bamubeshya ko bakorera irembo, ko bibeshye bakohereza imibare y’ibanga yo kwiyandikisha kuri WhatsApp kuri telephone z’abantu bakabasaba kuziboherereza/kuzibasubiza.

Iyo bamaze kuziboherereza, bazikoresha kuvana kuri WhatsApp uwaziboherereje hanyuma bakamwiyitirira kuko abantu afite muri WhatsApp barabagumana. Aha niho ahera asaba aba bantu wari ufite muri WhatsApp ko bamwoherereza amafaranga nahuguka nyuma y’akazi ari bubishyure.

Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rumaze guta muri yombi bamwe muraba bambuzi kandi n'abandi bakomeje gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera, no gukomeza gukumira ubwambuzi bukoreshejwe  ikorana buhanga n'andi mayeri y'uburiganya

Turasaba abaturarwanda kudatanga imibare y’ibanga ya WhatsApp kuwo ari we wese uba ubahamagaye cyangwa akoresheje ubundi uburyo azibasaba kuko iyi mibare niyo ikoreshwa kwiba WhatsApp zabo.

Turakangurira abaturarwanda bose baba barambuwe muri ubu buryo cyangwa bakeka uwaba uwo ari we wese kuba yambura rubanda muri ubu buryo kuregera station ya RIB imwegereye kugirango bakorweho iperereza.

Turasaba kandi abaturarwanda kuba maso ntibihutire kohereza amafaranga umuntu uyabasabye kuri Mobile Money batabanje gushishoza neza ngo bamenye uwo ari we.

Uhuye nubu bwambuzi  bushukana kandi wahamagara nimero zacu zitishyurwa 166, 2040 na 3512 cyanga wakegera Urwego rwa RIB rukwegereye ugatanga ikirego.
Back