Inama rusange ya gatandatu y’Urwego rw’Ubugencyaha yibanze ku guhoza umuturage ku isonga no gukora kinyamwuga

Inama rusange ya gatandatu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yateraniye i Kigali kuri uyu wa kane tariki 14 Kanama, 2025 ikaba yibanze ku kurushaho gushyira umuturage ku isonga no gukora kinyamwuga.

Iyi nama ihuza abayobozi bakuru ba RIB n'abahagarariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose bakaganira ku byagezweho, imbogamizi bahura nazo no gufata ingamba nshya kugirango barusheho kuzuza neza inshingano z’urwego. Ifite insanganyamatsiko igira iti: "Umuturage ku isonga: Gukora kinyamwuga dutanga ubutabera bunoze."

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yashimiye abagenzacyaha ku ruhare bagira ku mutekano ugaragara mu gihugu n’ubutabera ku bakorewe ibyaha, bikaba ari zimwe mu nkingi zikomeye mu iterambere ryacyo.

Yagize ati: “Umusaruro wibyo mukora ugaragara vuba kuko bigera ahandi, biva mu bugenzacyaha bikajya mu bushinjacyaha nyuma bikajya mu nkiko nabwo kuko iyo imanza ubushinjacyaha butsinda, zigeze kuri 90%. Bisobanura ko ibyo muba mwakoze ari iby’ingenzi kuko bigenze nabi aho bitangirira biragoye ko hari aho wabigarurira.”

“Iyo uganiriye n’abaturage wumva icyizere bafitiye RIB kuko nibitari mu nshingano za RIB uba wumva bashaka ko nabyo yabikemura, bigaragza  icyizere gikomeye abantu bafitiye uru rwego.”

Minisitiri Ugirashebuja yanagaraje ko nubwo ibimaze kugerwaho na RIB bishimishije, abagenzacyaha badakwiye kwirengagiza ibitagenda neza, uyu akaba ariwo mwanya wo kwisuzuma bakabikosora kuko umuturage warenganye utamwereka ko hari 90% wakoze neza kubera ko we aba yirebaho ku giti cye kandi aba akwiriye guhabwa ubutabera.

Muri iyi nama Umunyamabanga Mukuru wa RIB Kayigamba Kabanda Pacifique n’abandi bayobozi bakuru muri RIB bakaba batanze ibiganiro bitandukanye bigaragaza ibyagezweho n’ahagomba gushyirwa imbaraga kugirango imitangire ya serivisi irusheho kuba myiza hagamijwe guha umuturage ubutabera bunoze.

Hanabayeho kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kongerera abagenzacyaha ubushobozi n’ubumenyi ndetse n’icyakorwa kugirango imibereho yabo ikomeze gutera imbere hagamijwe kongera umusaruro mwiza mu kazi kabo ka buri munsi.

Back