Icuruzwa ry'abantu: RIB yagaragaje amayeri asigaye akoreshwa, isaba abantu kugira amakenga ku babizeza ubuzima bwiza

RIB yibukije abaturarwanda cyane cyane urubyiruko gushishoza no kugira amakenga ku babizeza ubuzima bwiza mu mahanga, no gutanga amakuru ku gihe kugirango inzego z'ibishinzwe zibashe kurokora ubuzima bw'abagiye gucuruzwa cyangwa n'abamaze gucuruzwa ndetse no guhana ababikora.

Nkuko Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Kamena, 2025 iki cyaha kigira ingaruka zitandukanye ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.

Ikiganiro n'itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza ishusho rusange y’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda n'uburyo bwo kukirinda. Umuvugizi wa RIB yavuze ko abakora ubu bucuruzi bakoresha amayeri menshi ashingiye ku kwitwara nk’abagiraneza bashaka gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza.

Umuvugizi yanagarutse ku bantu 10 bagaruwe mu Rwanda kuva mu gihugu cya Myanmar aho bakoreshwaga ibyaha by'uburiganya bwo kuri murandasi (Online Scamming). Aba bagiye bijejwe akazi ko kwinjiza amakuru muri mudasobwa (data entry) no gukora muri call centre, umuntu ahebwa amadolari 1,500$ kuko bari barize ibijyanye n'ikoranabuhanga (ICT).

Yavuze ko amwe muri aya mayeri harimo kwizeza akazi keza mu mahanga, buruse z’amashuri, hari ndetse n'ababeshywa urukundo, kandi akenshi bahurira n'aba bagizi ba nabi ku mbugankoranya mbaga nka Facebook, Instagram, WhatsApp n'izindi.

Yagize ati: "Aba bagufasha no kubona ibyangombwa nka visa, passport, hoteli uzacumbikamo, n'uburyo bwo kugera aho uzakorera uvuye ku kibuga cy'indege.Ibi byose babikora bashaka kukwereka no kukwizeza ko aho ugiye nta kibazo."

"Ikindi nuko akenshi igihugu bakubwiye ko ugiyemo usanga atariho bakujyanye. Urugero abagaruwe kuva muri Myanmar bari babwiwe ko bagiye gukorera mu gihugu cya Thailand ariko bisanga bageze Mynmar na Laos."

"Iyo uwacurujwe agezeyo, akoreshwa imirimo y'ubucakara, gukoreshwa ubusambanyi mu nyungu z'uwakuguze, gushyirwa mu mitwe yitwaza intwaro, gukurwamo ingingo z'umubiri n'ibindi."

Nubwo bimeze bityo, Umuvugizi yagaragaje ko u Rwanda ruri ku kigero cyo hasi  mu bijyanye n'uko ibihugu bivamo abantu byajyanwa gucuruzwa cyangwa babikoresha nk'inzira y'ubucuruzi bw'abantu (Transit) ariko ashimangira ko nubwo yaba umuntu wacurujwe aba yangirijwe ubuzima.

Ibi bikaba biterwa n'ingamba igihugu gifite mu guhangana n'iki cyaha harimo ubukangurambaga mu matsinda y'abantu atandukanye, ibiganiro mu binyamakuru, amahugurwa ahuriwemo n'inzego zitandukanye, imikoranire n'ibindi bihugu ndetse n'ibigo mpuzamahanga. RIB kandi ifite ishami ryihariye rishinzwe kugenza iki cyaha (Anti- Human Trafficking Unit).

Umuvugizi wa RIB yibukije abaturarwanda cyane cyane urubyiruko gushishoza no kugira amakenga ku babizeza ubuzima bwiza mu mahanga, no gutanga amakuru ku gihe kugirango inzego z'ibishinzwe zibashe kurokora ubuzima bw'abagiye gucuruzwa cyangwa n'abamaze gucuruzwa ndetse no guhana ababikora.

Back