Ibyo wamenya ku itegeko ryerekeye kurwanya ruswa mu Rwanda

Nubwo u Rwanda ruza kenshi mu bihugu bifite ruswa nke ku rwego mpuzamahanga, ruswa ntiracika burundu, cyane cyane mu mitangire ya  serivisi zimwe na zimwe za Leta n'iz'abikorera, bikaba bigisaba uruhare rwa buri wese mu kuyirandura burundu mu gihugu yacu.

Raporo ya Rwanda Bribery Index (RBI) 2025 yakozwe na Transparency International Rwanda igaragaza ko 14.6% by'ababajijwe bavuze ko bahuye na ruswa cyangwa bayisabwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye mu mezi 12 yabanje, bivuye kuri 18.5% byari byagaragajwe mu mwaka wa 2024.

Abantu bamwe iyo bumvishe ijambo ruswa akenshi ikibaza mu bitekerezo ni amafaranga atangwa rwihishwa kugira ngo umuntu ahabwe serivisi cyangwa agire icyo yemererwa. Nyamara ariko iki cyaha kigaragarira no migenzereze ndetse no mu bikorwa bitandukanye. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu hashyizweho itegeko ryihariye ryerekeye ruswa mu 2018 kugirango rikemure zimwe mu mbogamizi zagaragaraga mu kurwanya iki cyaha.

Ingingo ya 2 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa isobanura ko ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyangwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Icyo gikorwa cyitemewe si ugutanga cg kwakira amafaranga gusa, gishobora kuba gutanga impano, serivisi, inyungu zishingiye ku mibonano mpuzabitsina, gukoresha icyenewabo, gukoresha ububasha umuntu afite kugira ngo ahabwe cyangwa ahe undi inyungu itemewe nkuko biteganwa kandi bigahanwa n’ingingo zikurikira:

Ingingo ya 4 y’iri tegeko isobanura icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze iki cyaha.

Ingingo ya 5 yo ivuga ku kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n'ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa. Iyi ngingo isobanura ko umucamanza umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha umugenzacyaha wahamagajwe nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha.

Ingingo ya 6 y’itegeko ryekeye kurwanya ruswa  ivuga ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.

Naho ingingo ya 7 y’iri tegeko yo ku ikoresha igitinyiro isobanura ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa z’undi muntu, aba akoze icyaha.

Ingingo ya 8 yo ikavuga ko umuntu wese ufite mu nshingano ze guha serivisi abantu, ufata icyemezo ashingiye ku itonesha, ku bucuti, ku rwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ku bamugana, aba akoze icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.

Iri tegeko riteganya ko uburemere bw'ibihano bugendera ku nshingano n'icyizere umuntu yahawe. Icyaha cya ruswa muri rusange gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi ndetse n'ihazabu ingana n'inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'inyungu itemewe.

Iyo icyaha gikozwe n'umucamanza cyangwa umuhuza, igihano kiba hejuru y’imyaka icumi. Ni nako bigenda ku bashinjacyaha, abagenzacyaha, abahesha b'inkiko, abanditsi b'inkiko n'abandi bafite uruhare mu itangwa ry'ubutabera.

Ku bayobozi muri Leta, ibigo byigenga cyangwa indi miryango, amategeko ateganya ko bahabwa ibihano ntarengwa kubera inshingano bafite zo kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko.

Ingingo ya 18 y’iri tegeko ivuga ko icyaha cya ruswa gikozwe n’amasosiyete y’ubucuruzi, amakoperative amategeko anateganya ko sosiyete, koperative cyangwa undi muryango uhamijwe icyaha cya ruswa ushobora guhanishwa ihazabu ingana n'inshuro zirindwi kugeza ku icumi z'agaciro k'inyungu itemewe.

Mu rwego rwo gushishikariza abantu gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa, ingingo ya 19 y’iri tegeko ivuga ku gihe umuntu ataryozwa icyaha cya ruswa aho isobanura ko uwatanze cyangwa uwakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa, ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.

Ikindi cy'ingenzi wamenya kuri iri tegeko n'uko icyaha cya ruswa kidasaza. Ibi biteganywa n’ingingo ya 21. Bisobanuye ko umuntu ashobora kugikurikiranwaho igihe cyose habonetse ibimenyetso bimushinja, hatitawe ku gihe gishize agikoze.
 

 

Back