Ibyo wamenya ku butekamutwe bw’abiyita “Eliminati Rwanda”

Hirya no hino mu gihugu hasanzwe hazwi ubutekamutwe bwifashisha telefoni, abiyita abakozi b’ibigo by’itumanaho, abihayimana bahamagara abantu babasaba gutanga ituro kubera ko hari ubuhanuzi bahawe bw’ibintu byiza cyangwa bibi bigiye kubabaho, ababeshya abandi urukundo, ababeshya abandi gushora amafaranga mu bucuruzi bwunguka vuba kandi ari baringa, ndetse n’ubundi butekamutwe bwinshi.

Kubera ubu buryo busanzwe abantu bagenda babutahura, abatekamutwe nabo badukanye andi mayeri asa nk’aho adasanzwe yo kwizeza abantu gukira vuba babinjiza mu muryango bise “Eliminati Rwanda”. Uyu muryango wa Eliminati abenshi bashukwa ko abawubamo ari abantu bakize cyane kandi bakoreshwa n’imbaranga zidasanzwe z’ikuzimu.

Aba batekamutwe ahanini bakoresha amayeri ajyanye no gukina n’amarangamutima y’umuntu bagendeye ku kubizeza ubukire cyangwa gushora mu kintu cyakuzanira inyungu nyinshi kandi zihuse. Aba batekamutwe bahamagara uwo bashaka gushuka akenshi babanje kumushakaho amakuru, ndetse bakohereza ubutumwa bw’amajwi cyangwa amashusho ateye ubwoba,  ko agomba kujya muri Elimaniti ngo utabikora hakagira umwe mu bana bawe, umufasha wawe, uwo muvukana cyangwa inshuti yawe ya hafi iri bupfe nk’igitambo kigusimbura. Akenshi ayo mashusho boherereza n’amashusho bakura muri za filimi zo hanze, mu byukuri atakagombye kugira uwo atera ubwoba.

Iyo utagize amakenga cyangwa ngo ushishoze, ukabaha umwanya mu kiganiro, ukagendera ku marangamutima yawe bitewe n’ubwoba bw’ibyo bakubwiye wisanga uri gukora ibyo bakubwiye bigamije kukwiba ubutunzi bwawe. Aya mayeri ntabwo RIB ihwema kuyasobanurira abaturarwanda kugirango birinde aba batekamutwe.

Urugero twatanga ni umubyeyi wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yahamagawe n’umukozi w’Umuryango “Eliminati Rwanda” akamubwira ko agomba kuwuzamo uko byagenda kose kandi akandikwa mu muryango abanje gutanga ibihumbi 26 agahabwa ubutunzi bukomotse ikuzimu.

Uyu mubyeyi yabasobanuriye ko ayo mafaranga atayabona abwirwa ko umwana we wa kabiri ariwe uzaba igitambo mu mwanya we agapfa kuko atubahirije amabwiriza Eliminati yamuhaye. Mu marangamutima no gukuka umutima birimo kohererezwa ubutumwa bugufi ndetse n’amashusho biteye ubwoba, uyu mubyeyi asobanura ko iyo agira ayo mafaranga aba yarayatanze.

Aba batekamutwe bamubwiye ko bafite icyicaro ku Gisozi, kandi ko ashobora kwiyandikisha mu byiciro bibiri bitewe n’ubutunzi ashaka. Icyiciro cya mbere kwiyandikisha ni 26,000Frw, ikindi kikaba ari 13,600Frw ku baciriritse.

Iyo umaze kwiyandikisha ngo ubona kuri Mobile Money yawe angana na 3,200,000Frw ako kanya nyuma ukabwirwa umunsi uzaza gutamba igitambo, gukorerwa imihango no gufata ikarita y’umunyamuryango. Aba batekamutwe bavuga ko mu bitambo wemerewe gutamba harimo umuntu, intama, ihene, urukwavu, ingurube, inka cyangwa inkoko. Ibyo bakubwira ko bibujijwe ni ukurya inyama z’igitambo watambye, gutura amaturo mu nsengero ku mafaranga wahawe cyangwa ubutunzi. Ugomba kandi kwirinda kubaka inzu zirenze eshatu cyangwa kugura imodoka zirenze eshatu.

RIB ikangurira buri wese wizezwa, uhamagarwa cyangwa wohererezwa ubutumwa n’aba batekamutwe biyita abakozi ba Eliminati kutabaha umwanya kuko bibaha icyuho cyo kugirango bakine n’amarangamutima y’uwo bashaka kwiba ubutunzi bwe, ni byiza kugira amakenga.

Aba batekamutwe babanza kumenya amakuru y’ibanze ku muntu bashaka gushuka, ayo akaba ariyo bashingiraho bamutera ubwoba, nko kuvuga ngo umwana wawe w’umuhungu wiga aha, arapfa nutabikora, n’ibindi. Ikindi ibyo bavuga ko iyo umaze gutunga amafaranga yo kwiyandikisha muri Eliminati ngo ubona kuri Mobile Money yawe angana na 3,200,000Frw, ni ubutumwa abo batekamutwe bohereza, ntabwo ari MTN iba ibwohereje; ubu ni uburyo bwo gushuka abantu bari bakwiriye kudaha agaciro.

Hari kandi n’abatekamutwe biyita abo mu muryango wa hafi cyangwa inshuti z’umuntu ufite izina rizwi, bakavuga ko yagize ibyago cyangwa yahuye n’uburwayi bukomeye bagasaba umuntu kumufasha kandi babeshya.

Urugero ni umuntu ubu uri gushakishwa wiyita Makonikoshwa ukomeje kwiba abantu amafaranga akanatanga nimero abeshya ko ari uy'uyu muhanzi. Hari n’uwiganye ijwi rye abeshya abantu ko yongeye gufatwa n’uburwayi akabasaba kumufasha kujya kwa muganga, agakomeza kubabeshya n'ibindi byinshi bakamuha amafaranga kuri nimero itabaruye kuri uyu muhanzi.

RIB iraburira abantu bishoye muri ubu butekamutwe kubireka bagakoresha inzira zemewe n’amategeko mu gushaka imibereho kuko ubifatirwamo wese abihanirwa nk’uko amategeko abiteganya. RIB irongera guhamagarira abaturarwanda kugira amakenga, kwirinda guha umwanya w’ibiganiro aba batekamutwe kuri telefoni no gutanga amakuru kugirango bakurikiranwe.

Back