Gushishoza ni ishingano za buri wese ugura umutungo utimukanwa kugirango yirinde abatekamutwe - RIB


Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye gusaba  abaturarwanda kugira amakenga n’ubushishozi mu gihe bagura imitungo harimo amazu, ibibanza  n'imodoka kuko hari abatekamutwe biyitirira iyo mitungo igurishwa bakoresheje inyandiko mpimbano.

RIB yongeye kwibutsa iby'ubu butekamutwe nyuma y'uko ikomeje kwakira ibirego biturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kimwe mu birego by'uburiganya kuri iyi mitungo kuri ubu RIB irimo gukurikirana ni ubwabereye mu Karere ka Bugesera aho yatahuye ucyekwaho kugurisha inzu ifite agaciro karenga  miliyoni mirongo itatu (30,000,000frw) yiyita nyirayo amaze kubeshya uyiguze ko urimo kuyibamo amucumbikiye.

Iperereza rigaragaza ko amasezerano y’ubugure mahimbano harimo ko uguze asigaramo ibihumbi 500,000 frw azishyurwa bamaze gukora ihererekanya ry'inzu mu nyandiko (mutation). Ibi byakorwaga nyir'inzu w'ukuri ayirimo kuko uwagurishije yari yavuze ko acumbitse kandi ko azayivamo hamaze gukorwa ihererekanya  ry'umutungo.

Mu kwezi k'Ukoboza umwaka ushyize wa 2024, RIB yatangaje ko irimo gukurikirana abitwa  Kayiranga Callixte na Kayirebwa Aline wiyise umugore we. Abo kandi bari bafatanyije n'uwitwa Musabyimana Theophile uzwi kw'izina rya Hirwa Theophile.

Icyo gihe bo (Kayirebwa na Kayiranga) bari bafashe indangamuntu y’umugore w’isezerano wa Kayiranga kuko atabaga mu Rwanda  bashyiraho ifoto ya Kayirebwa bajya kwa Noteri ngo bagurishe ubutaka bahite banakora ihererekanya ry'umutungo nkaho byakozwe nk'umugabo n'umugore.

Icyo gihe noteri yagize amakenga asuzuma neza ibyangobwa hanyuma bafatirwa mu cyuho. Aha RIB ikaba ishimira bamwe muri ba noteri bagira amakenga bagakumira ibyaha nk'ibyo. RIB ikaba inagira inama abandi kujya bashishoza ku nyandiko bagiye kwemeza kuko byagaragaye ko hari abatekamutwe bakora inyandiko mpimbano bikarangira izo nyandiko zibateje ibibazo. Ikindi kandi RIB isaba abagura imitungo kujya bagira amakenga mbere yo kwishyura umutungo.

Ni muri uwo mwaka wa 2024 ubwo RIB nanone yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu batandatu ryagiranaga amasezerano y’ubukode bw’imodoko naba nyirazo nyuma bo bagahita bakora ibyangombwa bihimbano by’izo modoka babaga bakodesheje kugirango bazigurishe cyangwa bazitangemo ingwate muri bizwi nka Banki Lambert.

Aba bo babanzaga gushaka amakuru y’imodoka bashaka kwiba, na nyirayo, hanyuma bakajya kuyishakira umukiliya batarayiba, bamara kumvikana bagahita bajya gukodesha ya modoka bagahita bayigurisha.

Icyo gihe bahimbaga ibyangombwa nk’indangamuntu cyangwa Carte Jaune, bakabisanisha n’indangamuntu yacuzwe y’ugurisha ndetse bakanayigwatiriza muri banki Lambert.

RIB ikomeje kwibutsa abantu ko ari inshingano za buri wese gushishoza mu gihe ugiye kugura umutungo utimukanwa. Irakangurira abantu ko bajya bashakisha amakuru ahagije ku butaka, amazu, imodoka n'indi mitungo mbere yo kwishyura.

Abishora muri ibi byaha nabo RIB irababurira kubireka bagashaka uko babona imibereho mu buryo bwinshi buhari kandi bukurikije amategeko.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Back