Guhuza ubumenyi, ubushobozi n’imikoranire ni ngombwa mu kurwanya ibyaha ndengamipaka - Umunyamabanga Mukuru wa RIB

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mata, 2025 Umunyambanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col. Pacifique Kabanda yafunguye ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ihuza abagize amatsinda akorera mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) iteraniye i Kigali.

Iyi nama ikaba igamije kungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi ku mikorere myiza ndetse mu kunoza ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba muri aka karere. Aya matsinda ni ane akaba agizwe n’itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba, irishinzwe ibyaha by’ikoranabuhanga, irishinzwe amategeko, amahugurwa, n’irishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu ijambo rye afungura iyi nama ku mugaragaro, Col. Pacifique Kabanda yagaragaje uruhare rukomeye rw’aya matsinda mu guhashya ibyaha muri aka karere asaba abayitabiriye kurushaho guhuza ubumenyi no kunoza imikorere n’imikoranire hagamijwe guhangana n’abanyabyaha mu buryo bugezweho.

Yagize ati: “Muri iki gihe isi irihuta cyane mu iterambere, dukwiye guhuza ubumenyi n’ubushobozi, tukanoza ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byacu kugirango turusheho guhangana n’ibyaha bigenda bihindura isura uko isi nayo itera imbere.”

Umuryango wa EAPCCO uhuza ibihugu 14 aribyo Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Soudani y’Amajyepfo, Repubulika iharanira demokarisi ya Congo, Seychelles na Somalia. Iyi nama biteganyijwe ko izasoza imirimo yayo tariki ya 24 Mata 2025.


 

Back