Bimwe mu byangombwa bya RIB ubu biri gutangirwa ku Irembo
Guhera kuri iyi tariki ya 8 Nyakanga, 2024 bimwe mu byangombwa bitangwa na RIB byongerewe mu bizajya bitangirwa ku rubuga Irembo rutangirwaho serivisi za Leta.
Ibi byangombwa bine byahereweho harimo Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no myitwarire (Certificate of Good Conduct), Icyemezo kimenyekanisha ibyabuze cyangwa ibyibwe (Loss/Theft Certifcate), Icyemezo cyo kohereza umurambo w'uwapfuye mu mahanga (Clearance to Transport a deceased person's body abroad), n’Icyemezo cy'iperereza ry'ibyaha (Criminal Investigation Clearance Certificate).
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise zayo (e-government) ariko by’umwihariko ari uburyo RIB yatangije mu rwego rwo kunoza imitangire ya servisi zayo no korohereza abazikeneye.
Yagize ati: “Ibi byangombwa bine nibyo dutangiranye nabyo ku ikoranabuhanga irembo kubera ubwinshi bw’abantu baba babikeneye, kandi akenshi usanga baba babikenye mu buryo bwihuse bitewe n’impamvu zitandukanye, ari nacyo RIB ishyize imbere kuko ni gahunda igamije serivisi zinoze kandi zihuse hatabaye gusiragizwa ku bantu bakeneye ibyangombwa dutanga.”
Ukeneye ibi byangombwa ubu abisaba ate?
Umuntu ukeneye ibi byangombwa asura urubuga www.irembo.gov.rw, akajya ahanditse Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), hanyuma agakanda ku cyangombwa ashaka, agakurikiza amabwiriza y’ibisabwa mbere yo kwemeza ubusabe bw’icyangombwa ashaka.
Ugize ikibazo cyangwa ukeneye ibindi bisonaburo kuri izi serivisi wahamagara irembo kuri 9099 cyangwa RIB kuri 166. Wanakwandikira irembo unyuze kuri nimero ya WhatsApp 0792222220 no ku rubuga rwa X, @IremboSupport.