Bimwe mu byaha ushobora gukurikiranwaho ufatiwe mu bucuruzi, gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge
Ubucuruzi bugira uruhare runini mu iterambere ry'igihugu no mu mibereho myiza y'abaturage. Icyakora, hari bamwe mu bacuruzi bahitamo inyungu z'ako kanya aho bashyira ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, n’ibyarengeje igihe cyo gukoreshwa babihinduriye ibirango.
Ubucuruzi bw’ibitujuje ubuziranenge bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga ndetse mu ngamba zihari zo kurwanya ubucuruzi n’ikwirkwiza ryabyo, hari amategeko ahana ababifatiwemo.
Amategeko y'u Rwanda kandi arengera umuguzi ndetse ateganya ibihano ku muntu wese ukora ibikorwa bishobora guhungabanya ubuzima, umutekano cyangwa ubukungu bw'abaturage binyuze mu gucuruza ibitujuje ubuziranenge.
Ingingo ya 115 y'Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu acuruje cyangwa akwirakwije ibiribwa, ibinyobwa, imiti cyangwa ibindi bicuruzwa azi neza ko bishobora guteza ingaruka ku buzima bw'ababikoresha, akurikiranwaho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima. Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi ya 300,000 frw ariko itarenze 500,000 frw.
Umuntu kandi ashobora gukurikiranwaho kuba icyitso kuri iki cyaha igihe yahishiriye ababikora ariko ntatange amakuru ngo bakurikiranwe, bihanwa n’ ingingo ya 115 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ibikorwa byo guhindura amatariki ibicuruzwa bizarangiriraho, gukoresha ibirango by'impimbano cyangwa impapuro zigaragaza ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi atari byo bigize icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n'ingingo ya 276 y'Itegeko Nº 68/2018. Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n'ihazabu iri hagati ya 2,000,000 frw na 3,000,000 frw.
Ingingo ya 132 y’ itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yo ivuga ko umuntu ukora, ucuruza, ukwirakwiza cyangwa winjiza mu gihugu ibiribwa, ibinyobwa, imiti cyangwa ibindi bintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 frw ariko itarenze 3.000.000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikindi cyaha ushobora gukurikiranwaho harimo icyo kuroga, giteganywa n’ingingo ya 110. Ivuga ko umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
Guhishira cyangwa kudatanga amakuru kuri ibi bikorwa kandi ufite ubushobozi bwo kubikora, ushobora gukurikiranwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye. Iki cyaha giteganywa n'ingingo ya 243 y'Itegeko Nº 68/2018, ivuga ko umuntu wese umenya ko icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye kigiye gukorwa cyangwa cyakozwe ntahite abimenyesha kandi abishoboye inzego zishinzwe umutekano, cyangwa iz’ubuyobozi iz’ubutabera kandi byari kukibuza gukorwa cyangwa kugabanya ingaruka zacyo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu iri hagati ya 100,000frw na 300,000frw.
Gutanga amakuru ku biribwa, ibinyobwa n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge ku nzego zibishinzwe ni inshingano za buri wese kugira ngo bikurwe ku isoko hakiri kare, bityo harindwe ubuzima bw'abaturage n’izindi ngaruka.
RIB irashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa, ibiribwa, n’ibindi bintu bitujuje ubuziranenge batangira amakuru ku gihe, kuko ubufatanye bwabo n'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ari inkingi ikomeye mu gukumira ibyaha.


