Abo mu Turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo bibukijwe uruhare bafite mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, abaturage bo Turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba baganirijwe ku ruhare rwabo mu gukumira iki cyaha kugirango habeho umuryango utekanye.

Ni ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) n' Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) hagamijwe gusobanurira abaturage n'abanyeshuri uburyo iki cyaha gikorwa, ingaruka zacyo ku wagikorewe no ku muryango nyarwanda muri rusange n'uburyo bwo kucyirinda.

Binyuze no muri gahunda ya RBA "Hafi Yawe" yo kwegereza abaturage ibikorwa byayo, abayobozi ku rwego rw'Uturere n'Intara y'Iburasirazuba  bayobowe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolee n'Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB Kamarampaka Consolee baganirije abaturage, bashimangira ko iki cyaha kiri mu bishegesha umuryango nyarwanda basabwa kutagihishira.

Minisitiri Uwimana Consolee yabibukije ko u Rwanda rutagera ku ntego yo kugira umuryango ushoboye kandi utekanye mu gihe hakiri amakimbirane mu miryango, abasambanya abana, n'ababahishira.

Yagize ati: "Tuzi ko umuryango ushoboye kandi utekanye ari wo shingiro ry’Igihugu, mu gihe rero  abana basambanywa, uba wica ahazaza h’Igihugu.

Imiryango igomba kwimakaza ibiganiro mu ngo kandi ikaganiriza n'abana kugirango bamenye no kuvuga ngo oya igihe babona ibishuko.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB Kamarampaka Consolee yasobanuye ko icyaha cyo gusambanya abana kiri mu byaha bidasaza bityo igihe cyose hagaragaye ibimenyetso ku wagikoze akurikiranwa hatitawe ku gihe gishize agikoze.

Yavuze ko nubwo bimeze bityo, hakwiriye gukomeza ubufatanye n'abaturage mu kugikumira ndetse no kubungabunga ibimenyetso igihe cyabaye kugirango ababikoze bahanwe kuko mu ikorwa rya dosiye n’iperereza kuri iki cyaha hagaragaramo ibyiciro bitandukanye by'abantu.

Yagize ati: “RIB ishyira imbaraga mu ireme ry’amadosiye akorwa kuri iki cyaha kugirango hatangwe ubutabera bwihuse. Turakomeza gusaba ubufatanye bwanyu mu kubungabunga ibimenyetso ntibyangizwe kuko ari byo mvano y'ubutabera.”

Ubukangurambaga ku cyaha cyo gusambanya abana kandi bwakozwe  mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo,no mu migoroba y’imiryango hagarukwa cyane ku kugira imiryango izira amakimbirane nk'inkingi y'iterambere ry'igihugu.

Muri ibi biganiro abaturage banasobanuriwe imikorere ya Isange One Stop Centre, serivisi zikomatanyije itanga ku bahohotewe, bakangurirwa kuzifashisha igihe cyose habaye ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Back