Abantu 10 bakurikiranweho kwigana inzoga za likeri, RIB iraburira ababikora

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abigana bakanacuruza ibinyobwa by’inzoga za likeri (liquor) biba bitujuje ubuziranenge kubicikaho kuko bifite ingaruka ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’Igihugu, rusaba abaturarwanda kutabirebera ahubwo bagatungira agatoki inzego zibishinzwe mu gukomeza ubufatanye bwo kubirwanya.

RIB yatanze uyu muburo nyuma yuko hafashwe abantu 10 harimo batatu bakurikiranweho kwigana inzoga zama likeri, n’abandi barindwi bibyitso byabo babafashaga kubika ibikoresho bikoreshwa mu kwigana izo nzoga. Ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750frw.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry ari kumwe na Dr. Eric Nyirimigabo Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibiribwa mu kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) yatangaje ko abakurikiranweho bafashwe nyuma y’iperereza ryaturutse ku makuru y’uko hari abantu bigana inzoga za likeri z’inganda zizikora zujuje ibisabwa n’amatageko.

Dr. Murangira yavuze ko ibi bikorwa babikoze inshuro nyinshi mugihe kigera ku mezi atanu mu Mujyi wa Kigali, anerekana uburyo babikoragamo, asaba abanywa ubu bwoko bw’inzoga kuba maso no gutangira amakuru ku gihe kugirango habeho gukumira ingaruka ku bantu benshi no guhana abazigana.

Yagize ati: “Bifashishaga alcohol yitwa ethanol yifashishwa mu gukora inzoga ku buryo wabonaga zimeze neza nk’izindi likeri zitandukanye zikorwa n’inganda zibifitiye uburenganzira. Nyuma banashyiragaho ibirango bisa neza niby’uruganda rubifitiye uburenganzira kuko babaga bafite ibirango by’izi nganda n’imifuniko bakoreshaga bafunga inzoga babaga biganye ndetse bakanashyiraho ikirango cy’ikigo k’Igihugu cy’imisoro [RRA] kigaragaza ko zatangiwe umusoro.”

Mu byaha baregwa harimo kunyereza umusoro n'icyaha cy’iyigana, guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, by’umwihariko uwitwa Nshimiyimana Tuzahirwa Albert akurikiranweho icyaha cyo kwaka, gutanga cyangwa kwakira indonke.

Dr. Murangira yasobanuye ko uyu Nshimiyimana nyuma yuko afashwe yagerageje guha umugenzacyaha wakoraga kuri dosiye ye ruswa y’amafaranga 4,841,000 frw kugirango ngo amurekure.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibiribwa mu kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RwandaFDA), Dr. Nyirimigabo yashimiye ubufatanye bwa RIB ndetse n’abaturage mu guhashya ubu bugizi bwa nabi anagaruka ku ngaruka mbi izi nzoga ziganwe zigira ku buzima bw’umuntu wazinyoye.

Yagize ati: “Nyuma yuko ibi binyobwa bifashwe twakoranye na RIB turabipima dusanga zigizwe n’ibinyabutabire by’ubwoko bune n’ubwoko bubiri bwa Alchol. Twasanzemo Ethanol iri ku kigero kirenze icyemewe na Methanol kandi yo itanemewe kujya mu nzoga kuko iyo igiye mu mubiri w’umuntu bimugiraho ingaruka nko guhuma amaso cyangwa n’urupfu iyo yarenze igipimo.”

“Izi nzoga bitewe n’ibizigize byagira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu nko kurwara indwara y’umwijima, impyiko no kugabanyuka kwa densite y’amagufwa, ibi byose bikaba bibaho igihe Ethanol yabaye nyinshi mu mubiri.”

Dr. Nyirimigabo yasabye ibinyamakuru ndetse n’abayamakuru bamamaza ibinyobwa nk’ibi kujya bagira amakenga byaba ngombwa bakabaza Rwanda FDA niba ibyo bagiye kwamamaza biba byujuje ubuziranenge, nta ngaruka byagira ku baturarwanda bakabyamamaza bizeye ubuziranenge bwabyo.

Back