Abamamaza ibikorwa by'ubwambuzi bushukana baraburirwa

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga n'ibitangazamakuru bamamaza abakora ibikorwa by'ubwambuzi bushukana ko bashobora kugwa mu cyaha kuba icyitso.

Ubu ni bumwe mu butumwa Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mu Karere ka Bugesera.  

Mu bikorwa Umuvugizi wa RIB yagaragaje harimo gushishikariza abantu gushora imari bizeza abantu inyungu y'umurengera kandi yihuse bikarangira abantu batekewe imitwe bagatwarwa amafaranga.

Hari n’abamamaza ubuvuzi gakondo bemeza ko bavura indwara zidakira cyangwa zananiranye abantu bakabagana ari benshi nyamara bababeshya, ahubwo bagamije kubiba amafaranga yabo. Aba banavuga ko bagaruza ibyibwe, gutuma ukundwa mu kazi, kuvura inyatsi n’ibindi bibazo bya buri munsi.

Umuvugizi wa RIB yanaburiye abanyamakuru n'ibinyamakuru byamamaza abatanga serivisi zo gushakira abantu amashuri mu mahanga na viza mu buryo bw’uburiganya bikarangira bambuye amafaranga ababagannye, iyo serivisi ntibayihabwe.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB yasabye abafite za Radio, Televisiyo, cyangwa imbuga nkoranyambanga nka Instagram na YouTube gushishoza kubo bagiye kwamamariza kuko kunezezwa n'amafaranga baguha bagahemukira abanyarwanda biganisha ku byaha.

Yagize ati: "Igihe cyose uzamamaza ibikorwa bigize ubwambuzi bushukana bikaza guteza igihombo abantu uzafatwa nk'icyitso muri ubwo bwambuzi bwakozwe kandi ubikurikirwanweho mu butabera. Uyu ni umuburo wa nyuma kuko bafasha gushishikariza abantu kuza muri ibyo bikorwa bibagiraho ingaruka mbi."

Yanibukije abantu kugira amakenga ku bababwira ko babakemurira ibibazo nyamara bagamije kubambura imitungo yabo.

 

Back