Abagize itsinda rya "Les Artisans de la Paix" mu ishuri rya Green Hills Academy basuye icyicaro gikuru cya RIB
Abanyenshuri bibumbiye mu itsinda ryitwa "Les Artisans de la Paix" mu ishuri rya Green Hills Academy basuye icyicaro gikuru cy'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu rugendoshuri rugamije kumenya imikorere n'uruhare rwa RIB mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Aba banyeshuri, bari kumwe n'ababyeyi babo baganirijwe n'abayobozi batandukanye, aho basobanuriwe inshingano n'imikorere bya RIB ndetse berekwa bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa mu kazi k'Ubugenzacyaha.

Muri uru rugendoshuri, basuye amashami atandukanye harimo irishinzwe kugenza ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Cybercrime Division), ishami rishinzwe gukusanya ibimenyetso ahabereye icyaha (Crime Scene Investigation Unit) ndetse nahakiririwa ubufasha n'ibirego kuri telefoni (Call Center).
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ku byaha no kurwanya Iterabwoba, Peter Karake yabasobanuriwe uburyo bwo kwirinda ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko abakiri bato ari byo bisangamo cyane, uko babungabunga ibimenyetso igihe bageze ahakorewe icyaha, n’uruhare rwabo mu gihe bagize ibyaha babona.
Yagize ati: “Nubwo mukiri bato, hari ibyo namwe mwakora kugira ngo mufashe RIB mu gukumira ndetse no kurwanya ibyaha nko kutarebera bagenzi banyu barwana ngo muceceke, kuko aho niho bihera ugasanga umuntu ahora afungwa.”
Aba banyeshuri basubijwe ku bibazo bitandakunye by'amatsiko bari bafite ku mikorere ya RIB ndetse biyemeza gusangiza ibyo bize muri bagenzi babo no kuba urugero rwiza birinda ibyaha.



