Abagenzacyaha ba RIB bongerewe ubumenyi ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga

Ku itariki ya 21 Nzeri 2023, itsinda ry’abagenzacyaha 20 ba RIB uyu munsi ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura bahawe amahugurwa ajyanye n’ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga akoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, icyiciro cya kabiri.

Aya mahugurwa aje mu gihe u Rwanda n’isi byizihiza mu cyumweru ngarukamwaka cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba yarateguwe ku bufatanye Umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD).

Ku nsanyamtasiko igira iti: “Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  aho bari ku isi bashobora gukoresha ururimi rw’amarenga igihe cyose,” aya mahugurwa agamije guha abagenzacyaha ba RIB ubumenyi bw’ibanze ku ikoreshwa ry’uru rurimi kugirango barusheho gutanga serivisi zinogeye abafite ubu bumuga.

Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, TWAGIRAYEZU Jean Marie yavuze ko biri mu nshingano z’uru rwego guteza imbere uru rurimi, ashimangira ko ubufatanye na RNUD buzagabanya imbogamizi rimwe na rimwe zabaga mu gushakisha abasemuzi ndetse bukanafasha abafite ubu bumuga kumva bisanga aho RIB itangira serivisi hose kuko hazaba hari abavuga ururimi bazi.

Yagize ati:”Urwego rw’Ubugenzacyaha rutanga serivisi ku bantu bose batugana, ni inshingano zacu guteza imbere ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kunoza serivisi dutanga ku batugana bafite ubu bumuga, akaba ari nayo mpamvu hateguwe aya mahugurwa kugirango abatugana bisange muri serivisi dutanga. Tukaba dushishikariza abagenzacyaha kwita no kumenya ururimi rw’amarenga kugirango dutange serivisi zinoze kuri bose.”

Naho Munana Samuel, ukuriye Umuryango wa RNUD yagaragaje ko bigoye ku bafite ubu ubumuga guhabwa ubutabera bwuzuye mu gihe abashinzwe kubutanga batabasha kumvikana nabo babuha, bityo aya mahugurwa akaba yizera ko azatuma habaho impinduka muri serivisi z’ubutabera cyane cyane ku bagezacyaha ba RIB.

Yagize ati:” Twaje kubasangiza ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ururimi rw’amarenga tunagaragaza imbongamizi duhura nazo mu mitangire ya serivisi z’ubutabera. Birakwiye ko ubumenyi nk’abagenzacyaha bafite bakwiye kongeraho kumenya ururimi rw’amarenga kugirango bafashe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu kubona ubutabera buboneye.”

Bamwe mu bagenzacyaha bahawe aya mahugurwa bavuga ko aziye igihe kuko kuba batabasha gukoresha ururimi rw’amarenga byababeraga imbogamizi ikomeye mu kazi kabo ka buri munsi ko kugenza ibyaha.

Joseline Mukayuhi, yavuzeko yishimira ko ubu nibura ashobora gusuhuza umugannye afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akaba yanamubaza uko yitwa bikaba byatumye agira ubushake bwo kuzakomeza kwihugura muri uru rurimi.

Yagize ati:”Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baba bafite amakuru ku by’abakorewe cyangwa ibyo baba bakoze, imbogamizi ikaba ko tutabasha kuvugana nabo mu ibazwa.”

Gakuba Nickson we yavuze muri aya mahugurwa yahigiye uko yabaza uwamugannye uko yitwa, icyo yamufasha, uko bavuga ibyaha mu marenga, ndetse ko bigiye kumufasha igihe ahuye n’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bitandukanye nuko mbere byari bimeze.

Ati:”Uru rurimi ni ikintu dukenera mu kazi kacu ka buri munsi, byari bikwiye ko tugira ubumenyi bwibanze kuri rwo  hakabaho amahugurwa ku buryo twazagera aho tubasha gukoresha amarega yose tukavugana n’abafite ubwo bumuga nta musemuzi twiyambaje.”

Aya mahugurwa aje akurikira ay’icyiciro cya mbere yabaye muri werurwe mu mwaka ushize wa 2022, akaba yo yaratanzwe n’Ihuriro ry’Abagore n’Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga mu Rwanda (RNADW).

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164