Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abaturarwanda kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha ndetse bakirinda kubisibanganya kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ibi RIB yabitangaje nyuma y'ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu byabereye mu kabari "Verda Bar" k'uwitwa Izabayo Claudine kari mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.
Muri ako kabari habereyemo imirwano yaje kugwamo uwitwa Nyiramayira Epiphanie wishwe atewe icyuma na Muhawenimana Jean Pierre.
Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 11 Ugushyingo ahagana saa tanu z'ijoro, biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’abantu banyweraga muri ako kabari.
Izabayo (nyir’akabari) ubu ufunzwe, yabonye Nyiramayira amaze guterwa icyuma ahita yirukana abari muri ako kabari, hanyuma atangira guhanagura amaraso aho yagiye atarukira hose, ndetse ahisha na bimwe mu bimenyetso byatawe na nyakwigendera ubwo yahungaga. Ibi byose yabikoze agamije kuyobya uburari ko imirwano atari ho yabereye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko nyir’aka kabari aho gutabariza uwatewe icyuma ngo abe yahabwa ubutabazi bwihuse akirimo umwuka, ahubwo yihutiye gusibanganya ibimenyetso.
Yagize ati: “ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, kuko bibangamira itangwa ry'ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka." Yakomeje agira ati "Icyihutirwa ni ugutabariza umuntu, ndetse n’ababikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera. RIB irasaba abantu bose kubaha ahabereye icyaha, bakirinda gukora ikintu cyose cyatuma ibimenyetso bisibangana cyangwa byangizwa bakihutira guhamagara 166, umurongo wa RIB utishyurwa cyangwa bagahamagara Polisi kuri 112."
Umuvugizi wa RIB yibukije ko abaturarwanda bakwiye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza kandi bakihutira gutanga amakuru yose yafasha iperereza kugira ngo umunyacyaha wese afatwe agezwe imbere y’amategeko.
RIB kandi yanafunze uwitwa Muhawenimana Jean Pierre w’imyaka 21 (ucyekwa kuba yarayeye icyuma) n’abandi bantu batatu barwaniye muri aka kabari. Uyu Muhawenimana yahise atorokana na Hategekimana Elie baza gufatirwa mu Karere ka Kamonyi aho bari bihishe.
Abafashwe bose uko ari 5 bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo: ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso, bihanwa n’ingingo za 107,121,244 na 245 z’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Emergency call/ Sharing crime related informations
Reporting domestic and/or gender based violence
Reporting dissatisfaction of RIB services
Isange One Stop Centre
Reporting child abuse
Media inquiries
© 2022 Copyright. RIB, All Rights Reserved.