Ubutumwa bwa RIB bukangurira abaturarwanda kwirinda abatekamutwe bashaka kubambura ibyabo bitwaje icyorezo cya koronavirusi.

Muri iki gihe Isi n’u Rwanda birimo guhangana n’icyorezo cya Korona Virusi, bimaze kugaragara ko hari abatekamutwe barimo kwitwaza zimwe mu ngamba zashyizweho bagamije kwambura abaturage ibyabo.
Turasaba abaturarwanda ibi bikurikira:

1. Kwirinda abiyitirira abakozi ba RIB bagasaba amafaranga imiryango yabafunzwe bavuga ko ari ayo kugirango bashyirwe ku rutonde rw’abagomba gufungurwa mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Korona Virusi muri za Gereza no muri kasho za sitasiyo za RIB.

2.  Kwirinda abiyitirira ko bakora mu nzego za Minisiteri y’Ubuzima mu itsinda rishinzwe gutera imiti yica Korona Virusi mu mazu atuwemo bagamije kugira ibyo bibamo.

3.  Kwirinda abababeshya ko hari umuti uvura iki cyorezo cya Korona Virusi bigatuma abaturage badakurikiza amabwiriza n’ingamba zo kuyirinda zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

4. Kwirinda ababagurisha imuti y’imyiganano ikoreshwa mu gusukura intoki hagamijwe kwirinda Korona Virusi.

Turasaba abaturarwanda gutanga amakuru kuri aba batekamutwe ku murongo wa RIB utishyurwa 166 cyangwa ku zindi nzego z’umutekano zibegereye.

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164