Muri iki gihe Isi n’u Rwanda birimo guhangana n’icyorezo cya Korona Virusi, bimaze kugaragara ko hari abatekamutwe barimo kwitwaza zimwe mu ngamba zashyizweho bagamije kwambura abaturage ibyabo.
Turasaba abaturarwanda ibi bikurikira:
1. Kwirinda abiyitirira abakozi ba RIB bagasaba amafaranga imiryango yabafunzwe bavuga ko ari ayo kugirango bashyirwe ku rutonde rw’abagomba gufungurwa mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Korona Virusi muri za Gereza no muri kasho za sitasiyo za RIB.
2. Kwirinda abiyitirira ko bakora mu nzego za Minisiteri y’Ubuzima mu itsinda rishinzwe gutera imiti yica Korona Virusi mu mazu atuwemo bagamije kugira ibyo bibamo.
3. Kwirinda abababeshya ko hari umuti uvura iki cyorezo cya Korona Virusi bigatuma abaturage badakurikiza amabwiriza n’ingamba zo kuyirinda zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.
4. Kwirinda ababagurisha imuti y’imyiganano ikoreshwa mu gusukura intoki hagamijwe kwirinda Korona Virusi.
Turasaba abaturarwanda gutanga amakuru kuri aba batekamutwe ku murongo wa RIB utishyurwa 166 cyangwa ku zindi nzego z’umutekano zibegereye.
Emergency call/ Sharing crime related informations
Reporting domestic and/or gender based violence
Reporting dissatisfaction of RIB services
Isange One Stop Centre
Reporting child abuse
Media inquiries
© 2022 Copyright. RIB, All Rights Reserved.