RIB mu ngamba zo kongera ubunyamwuga hatangwa serivisi inoze kandi yihuse

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Gashyantare, 2023 inama rusange ya gatatu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Rtd Col Jeannot K RUHUNGA, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije, Madamu Isabelle KALIHANGABO.

Iyi nama rusange iba rimwe mu mwaka ihuza ubuyobozi bukuru bwa RIB n’abagenzacyaha bakorera mu gihugu hose yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Kongera ubunyamwuga hatangwa serivisi inoze kandi yihuse". 



Afungura iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yavuze ko gutera imbere k'ubugenzacyaha bishingira kuri serivisi nziza kandi inoze, bisaba kugira umuhate, ubunyangamugayo no kwitanga.

Yagize ati: “Iyi nama itegurwa kugira ngo twisuzume turebe inshingano dufite ko zakozwe neza, turebe n’aho twagize intege nke kugira ngo dufate izindi ngamba nshya zituma turushaho gukora neza.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yashimiye kandi abagenzacyaha uruhare bagize ngo RIB igere aho igeze ubu mu gukumira, gutahura no kugenza ibyaha abasaba kongera imbaraga mu byo bakora.

Muri iyi nama umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA. Mu butumwa yagejeje ku bagenzacyaha yagarutse kuri Politiki y’Ubutabera Nshinjabyaha (Criminal Justice Policy) iherutse kwemezwa, anagaragaza uko umugenzacyaha akwiye kwitwara mu iperereza nshinjabyaha.

Yagize ati: “Icyo umugenzacyaha asabwa ni ukumenya amategeko, akirinda kwihutira gufata umwanzuro nta perereza yakoze. Agomba kandi kumenya neza uburyo bwo gushaka, gukusanya no guhuza ibimenyetso ku buryo bitanga ukuri ku cyabaye."

Yavuze kandi ko icyo leta yifuza ari uko ruswa itagaragara muri RIB no mu zindi nzego za Leta zose, hagashyirwaho n’ingamba zikomeye zifatirwa abakozi baka cyangwa bakira ruswa kugira ngo bibere isomo n’abandi.

Yagize ati” Ni ngombwa ko hashyirwaho ingamba zikomeye kandi zikarishye kuko iyo ruswa igaragaye mu bugenzacyaha imunga ubutabera kandi ariho butangirira.”

ABAGENZACYAHA BASHIMIWE N’ ABAGIYE MU KIRUHUKO CY’ IZABUKURU

Muri iyi nama hashimiwe abagenzacyaha bitwaye neza ndetse n’abagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru.

Minisitiri w’ubutabera afatanyije n'Umunyamabanga Mukuru wa RIB bashimiye abagenzacyaha 25 bagaragaje ubunyangamugayo banga kwakira ruswa ndetse bagaragaza n’abashatse kuyibaha.

Umwe mu bagenzacyaha bahembwe ANTETERE Clementine yavuze ko icyamufashije kutakira ruswa ari uko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko kwakira ruswa bitabangikanywa n’ ubunyamwuga.

Yagize ati: “nabishobojwe no kugambirira gukora kinyamwuga nk’uko amahame agenga umugenzacyaha abiteganya, kuko buri mugenzacyaha asabwa kurwanya ruswa, akanatanga amakuru kuwashatse kuyimuha kugira ngo akurikiranwe n’abandi bashaka kuyitanga bibabere isomo.”

Hanashimiwe abari abagenzacyaha 3 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku musanzu batanze mu mwuga w’ubuganzacyaha.

HODARI Clement umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko icyamufashije kunoza imirimo ye neza ari ukumvira inama z’abayobozi no kwihangana mu kazi.

Yagize ati: “ mu mwuga w’ubugenzacyaha habamo ibishuko byinshi bishobora kukugusha mu gukora icyaha,  inama ngira abasigaye mu kazi ni ugukomeza kwitwararika mu mirimo bashinzwe batanga serivisi nziza kandi yihuse.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB yasoje iyi nama ashishikariza abagenzacyaha gukomeza guharanira ubunyamwuga no kwirinda ikintu cyose cyatuma ababagana babatakariza icyizere ndetse n'ikintu cyose cyatanga icyuho kuri ruswa.

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164