Ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha n’ibisabwa kugira ngo ubibone

Mu nshingano n’ububasha by’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) harimo n’itangwa ry’ibyangombwa bitandukanye. Ibyo bikenerwa cyane n’abaturarwanda n'abarugenda, mu rwego rw’akazi no gusaba serivisi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Kugira ngo ubone ibi byangombwa, hari amakuru n'ibyemezo usabwa gutanga bitewe n’icyangombwa ushaka kugira ngo ubihabwe. Dore ibyo byangombwa n’uburyo bibonekamo:

1.    Icyemezo cyerekana ko nta cyaha ukurikiranwaho (Criminal Investigation Clearance): Iki ni icyangombwa cyerekana ko nta cyaha ukurikiranwaho ku butaka bw’u Rwanda. Ibisabwa kugirango ukibone;

•    Urwandiko rugisaba rwadikiwe Umunyamabanga Mukururu wa RIB

•    Amafoto abiri magufi

•    Inyemezabwishyu y’uko wishyuye amafaranga 1200 frw nyuma yo kudekarara ku Irembo

•    Fotokopi ya pasiporo k’ushaka gukora ingendo mu mahanga

•     Icyemezo cyerekana ko utafunzwe gitangwa n’Ubushinjacyaha (criminal record clearance)

•    Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire (Certificate of Good Conduct).

Iki cyangombwa ukibona nyuma y’iminsi itatu umaze gutanga ibisabwa byose kuri sitasiyo ya RIB ikwegereye. Iki cyangombwa kandi kigira agaciro mu gihe kitarenze amezi atatu.


2.    Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo (Fingerprint Certificate):  Iki cyangombwa gikunze gukenerwa muri serivisi z’ubutabera nacyo gitangwa na RIB. Ibisabwa kugirango ukibone;

•    Urwandiko rugisaba rwadikiwe Umunyamabanga Mukururu wa RIB

•    Amafoto abiri magufi

•    Inyemezabwishyu y’uko wishyuye amafaranga 1200 frw nyuma yo kudekarara ku Irembo

•    Fotokopi ya pasiporo k’ushaka kugikoresha mu mahanga na fotokopi y’indangamuntu k’ushaka kugikoresha mu gihugu.
Iki cyangombwa kiboneka mu munsi umwe, igihe wujuje ibisabwa byose.


3.    Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire (Certificate of Good Conduct): Ni icyangombwa gitangwa na RIB ku buntu ku bantu bifuza kugikoresha mu kazi no mu zindi serivisi aho baba bakibasabye.  Ibisabwa kugirango ukibone;

•    Urwandiko rusinyweho n’umukuru w’Umudugudu w’aho utuye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’uw’ Umurenge.

•    Nyuma yo gusinyirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, uru rwandiko rusinywaho n’umugenzacyaha mukuru kuri sitasiyo ya RIB.
Iki cyangombwa kiboneka mu gihe cy’iminsi ibiri.


4.    Uruhushya rwo kwambutsa umurambo hanze y’igihugu cy’u Rwanda (Dead Body Transportation Clearance): Iki cyangombwa gikunze gukenerwa n’umuryango w’uwapfiriye mu Rwanda bashaka gushyingura hanze y’u Rwanda. Ibisabwa kugirango ukibone;

•    Urwandiko rugisaba rwadikiwe Umunyamabanga Mukururu wa RIB

•    Icyemezo gitangwa na muganga ku bitaro aho nyakwigendera yapfiriye

•     Fotokopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo ya nyakwigendera

•     Urwandiko ruturutse muri ambasade y’igihugu nyakwigendera akomoka
•    Icyemeza ko ari umurambo utwawe (Sealing Certificate).
Iki cyemezo kiboneka mu gihe cy’umunsi umwe kandi gitangirwa ubuntu.

5.    Icyemezo cyemeza itangwa n’ihabwa ry’ingingo z’umubiri (Organ Transplant Statement Form): Iki cyemezo kigizwe n’amakuru ku muntu wemeye gutanga urugingo rw’umubiri n’umurwayi uri buruhabwe. Ibisabwa kugira ngo ubone iki cyemezo;

•    Urwandiko rugisaba rwadikiwe Umunyamabanga Mukururu wa RIB

•    Amafoto abiri magufi y’uwemeye gutanga urugingo

•    Inyemezabwishyu y’icyemezo cy’ibikumwe

•    Raporo ya muganga y’utanga n’uhabwa urugingo

•    Kopi ebyiri  y’indangamuntu na pasiporo y’utanga n’uhabwa urugingo

•    Kopi ebyiri  z’indahiro yo kwiyemeza gutanga no guhabwa urugingo iriho umukono wa noteri

•    Kopi ebyiri z’icyemezo kigaragaza isano y’utanga n’uwakira urugingo

Iki cyangombwa kiboneka mu gihe cy’umunsi umwekandi gitangirwa ubuntu. Utanga urugingo akaba ari wenyine wemerewe kwakira iki cyangombwa ku biro by’aho gitangirwa.

6. Icyemezo cya Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) cyemerera ikinyabiziga gutambuka ku mupaka (INTERPOL Moto Vehicle Clearance Certificate): Iki ni icyemezo cyemerera ibinyabiziga kwambuka umupaka mu kiva mu Rwanda. Ibisabwa kugira ngo ubone iki cyemezo;

•    Urwandiko rugisaba rwadikiwe Umunyamabanga Mukururu wa RIB

•    Icyangombwa cyerekana ko wasubije pulake n’uko nta myenda y’imisoro ubereyemo n’ikigo cy’Iguhugu cy’imisoro n’amahoro (RRA)

•    Amafoto abiri magufi

•    Icyemezo cyerekana nyir’ikinyabiziga (log book)

•    Kopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo
Iki cyemezo gitangirwa ubuntu, kikaboneka mu gihe cy’umunsi umwe.

 

7.    Icyemezo cyemeza ibyibwe (Theft Declaration Certificate): Iki cyangombwa gisabwa n’umuntu wibwe ibyangombwa cyangwa ibindi bikoresho. Ibisabwa ngo ubone iki cyemezo;

•    Urwandiko rugisaba rwadikiwe Umunyamabanga Mukururu wa RIB

•    Amafoto abiri magufi
Iki cyangombwa gitangirwa ubuntu, kikaboneka mu gihe cy’umunsi umwe.

8.    Icyemezo cyemeza icyabuze (Loss Declaration Certificate): Iki cyangombwa gisabwa n’umuntu wabuze ibyangombwa cyangwa ibindi bikoresho. Ibisabwa kugira ngo ubone iki cyemezo;

•    Urwandiko rugisaba rwadikiwe Umunyamabanga Mukururu wa RIB

•    Inyandiko igaragaza amakuru y’icyabuze

•    Amafoto abiri magufi
Iki cyangombwa gitangirwa ubuntu, kiboneka mu gihe cy’umunsi umwe.

Uramutse ugize ikibazo cyangwa ushaka kumenya ibisobanuro ku mitangire y’ibi byangombwa, wahamagara ku mirongo ya RIB itishyurwa 166 cyangwa 2040.

 

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164