Inama rusange ya kabiri ya RIB yibanze ku kurwanya icyaha cya ruswa mu bagenzacyaha

Tariki ya 07 Ukuboza, 2021 inama rusange ya kabiri y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yateraniye mu ngoro y’inama y’Akarere ka Gasabo iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha Ruhunga Jeannot, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, Kalihangabo Isabelle.

Iyi nama rusange iba rimwe mu mwaka igamije gusuzuma imikorere n’imikoranire y’abagenzacyaha mu rwego rwo kunoza imitangire ya servisi z’ubugenzacyaha. Ihuza abayobozi ba RIB, abakozi n’abagenzacyaha bahagarariye abandi, uyu mwaka ikaba yaribanze ku kurebera hamwe uko icyaha cya ruswa gihagaze muri RIB no gukomeza ingamba zo kuyirwanya.

Iyi nama yanateguwe nka kimwe mu bikorwa bigize Icyumweru cy’Ubucamanza aho buri rwego rugize urunana rw’ubutabera rwagize umunsi wo kwiherera rugasuzuma uko iki cyaha gihagaze no gukomeza ingamba zo kukirwanya. Ibi kandi bikaba byari bigendanye n’insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Ubucamanza y’uyu mwaka igira iti “Ubutabera ku isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yibukije abagenzacyaha ko RIB ifite inshingano zikomeye zo kurwanya icyaha cya ruswa kandi ko batazigeraho aribo bayifatirwamo, ashimangira ko urwego rutazihanganira ruswa mu bagenzacyaha.

Yagize ati: “Kugeza ubu abakozi bamaze kwirukanwa nyuma yo kugaragaraho ruswa n’ibikorwa bisa nayo ni 27. Ndabibutsa ko uyu mwuga dukora usaba ubunyangamugayo. Ntushobora kurwanya ruswa kandi nawe uyikunda.”

Umunyamabanga Mukuru yanaboneyeho gushimira abagenzacyaha 24 banze kwakira ruswa ahubwo bafata abashakaga kuyibaha. Abo bagenzacyaha bashimiwe imbere y’abitabiriye inama banahabwa certificat y'ishimwe.

Bamwe mu bitabiriye inama rusange bishimiye ibiganiro byatanzwe aho bibukijwe uburemere bw’inshingano bafite zo gutanga serivisi zinoze ku babagana birinda ruswa ndetse n’indi migirire yatera icyasha urwego bahagarariye.

Dusabe Jean Bosco, umugenzacyaha ku cyicaro gikuru cya RIB yagize ati: “Ruswa ntishobora gucika buri wese atabigizemo uruhare. Utanga ruswa ni uko aba atahawe serivisi yifuzaga cyangwa hari izindi mbogamizi yahuye nazo. Icyo dusabwa nk’abagenzacyaha ni ugutanga servisi nziza ku buryo utugana atabona icyuho cyo kuba yatekereza izindi nzira yakoresha mu kubona serivisi zirimo no kuba yatanga ruswa.

Mukankwiro Prisca ukuriye ubugenzacyaha kuri station ya RIB ya Jomba mu Karere ka Nyabihu yavuze ko kuba umugenzacyaha yakira ruswa ari kubw’impamvu ze bwite zimuturutseho kuko urwego rw’ubugenzacyaha rushyira imbere kurwanya ruswa iyo ariyo yose mu bagenzacyaha.

Ati: “Twebwe nk’abagenzacyaha tubona amahugurwa ahagije ku kurwanya ruswa ndetse nta n’icyo ubuyobozi bwacu budakora mu kudukangurira kwirinda icyaha cya ruswa ndetse naho tuyibonye tukabigaragariza ubuyobozi.”

Muri iyi nama rusange ya kabiri, abagenzacyaha bahawe ikiganiro ku ruhare rw’ubutabera mu bumwe bw’abanyarwanda cyatanzwe  na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.

Mu kiganiro cye, Minisitiri Bizimana yagarutse ku buryo urwego rw’ubutabera rwakoreshejwe n’abakoroni mu gusenya ubumwe bw’abanyarwanda himikwa umuco wo kudahana n’ivangura mu banyarwanda ndetse n’uko mu gihe cya repubulika ya mbere n’iya kabiri hakomeje kubaho ubutabera bubangamira uburenganzira bwa muntu n’amategeko.

Minisitiri yagarutse no ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe mu kugoreka amateka y’u Rwanda, avuga ko ubundi izi mbuga zose zifite imirongo ngenderwaho inazibuza igikorwa icyo aricyo cyose cyangwa imvugo zigisha urwango, ivangura ndetse n’amacakubiri ariko ko hari imbogambizi yuko abaziriho bakoresha indimi zitandukanye bigatuma ba nyirazo batamenya neza uburyo bwo gusesengura neza ibyavuzwe.

Minisitiri yasabye abanyarwanda bose kugira uruhare mu kugaragaza ukuri ku binyoma bitangazwa ku Rwanda binyuze kuri izi mbuga nkoranyambaga bagaragariza abazishinzwe ibizinyuzwaho byigisha urwango, ivangura n’amacakubiri.

Ati: “Ntabwo twategereza ko RIB ariyo yonyine ihangana n’iki kibazo. Ni inshingano za buri munyarwanda wese kuvuga ukuri ku mateka yacu ndetse n’itangazamakuru rigomba kugira uruhare mu gusobanura ibiteganywa n’amategeko, uburenganzira bwemewe, kuko akenshi bikorwa mu ndimi z’amahanga ba nyiri’izi mbugankoranyambaga batumva.”

Inama rusange y'abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ni imwe mu mbuga abayobozi, abakozi n’abagenzacyaha ba RIB bahuriramo kugirango bisuzume bishimire ibyagezweho ndetse banafate ingamba zo gukosora ibitarangenze neza mu kuzuza inshingano urwego rufite.

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164