Minisitiri w’Ubutabera yasoje amahugurwa y’Ubugezacyaha yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi

Tariki ya 17 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yayoboye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha ku banyeshuri 133 mu Ishuri rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze (NPC).

Ni umuhango witabiriwe kandi n’abayobozi mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NISS), abayobozi muri Polisi y’Igihugu ndetse n’uwari uhagarariye Ingabo z’Igihugu (RDF).

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagenzacyaha, abapolisi, abasirikari n’abandi bo mu nzego z’umutekano bafite aho bahurira n’ubugenzacyaha.
 
Minisitiri  Ugirashebuja wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango , yakiriye  indahiro z’abagenzacyaha barangije amahugurwa kugira ngo bashobore gutangira imirimo yabo nk’abagenzacyaha b’umwuga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 y’Iteka rya Perezida No. 093/01/08/2019 rishyiraho   sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).


 
Mu ijambo rye ry’ikaze,umuyobozi w’ Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yashimiye abagenzacyaha barangije amahugurwa ku murava n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cy'amasomo abasaba kuzabikomeza no mu kazi  bagiyemo kugira ngo  bizabafashe guha serivisi nziza abaturage no kurinda ibyabo.


 
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Ruhunga Jeannot mu ijambo rye yashimiye ubufatanye bw’Ishuri rikuru rya Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu gukomeza kubaka ubushobozi mu kurwanya ibyaha mu gihugu binyuze muri aya mahugurwa. Yasabye abagenzacyaha bashya kugira ikinyapfubura kugirango bashobore gushyira mu bikorwa ibyo bize bivemo umusaruro mwiza.
 
“Umwuga wo kugenza ibyaha usaba kuwukunda kugirango uwukore uko bikwiye. Habamo ibintu byinshi bigoye bishobora kuguca intege. Bisaba rero kuwuha agaciro no kuwukorana ikinyabupfura kugirango ubashe kuwugiramo umusaruro mwiza. Twizeye ko amasomo y’amezi atandatu murangije uyu munsi azabafasha kunoza inshingano zanyu mugiye gutangira.”


 
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yahaye ikaze abagenzacyaha bashya mu muryango mugari w’Urwego rw’ubutabera. Yabibukije kugendana n’umuvuduko w’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, kugirango bibafashe mu kazi kabo ka buri munsi no kurwanya ibyaha by’inzaduka akenshi byifashisha iri koranabunga.
 
Yagize ati: “Uretse ibyaha byifashishije ikoranabuhanga, mugomba no gushyira ingufu mu guhangana n’ibyaha bihangayikishije igihugu cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, kunyereza umutungo wa Leta, gusambanya abana, ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge.”


 
Minisitiri yasabye kandi abagenzacyaha bagiye kujya mu kazi gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya no gukumira ibyaha byugarije umuryango nyarwanda, anabasaba kwirinda ibisitaza cyane cyane ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo ndetse n’icyenewabo

Umwe mu barangije amahugurwa, Ganza Boris avuga ko yishimiye amasomo atandukanye bahawe bazifashisha mu gukora neza inshingano z’ubugenzacyaha bakaba biteguye gutanga umusanzu wabo mu mitangire myiza ya serivisi z’ubutabera.

Ati: “Aya mahugurwa twari tuyakeneye ngo twongere ubumenyi. Twize amategeko, uburyo butandukanye bwo gukusanya ibimenyesto ahakorewe icyaha n’andi masomo azadufasha gukora kinyamwuga. Tuzanye imbaraga nshya kandi twiteguye gufatanya n’abo dusanze mu gukomeza kunoza umurimo wo gutanga ubutabera tugenza ibyaha kinyamwuga.”


 
Ni ku nshuro ya kane Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruteguye amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha amara amezi atandatu agenewe abinjiye mu mwuga w’ubugenzacyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 72 y’iteka rya perezida No. 093/01 ryo ku wa 16/08/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ko uwinjira mu mwuga w’Ubugenzacyaha ahabwa aya mahugurwa.

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164