RIB iributsa ibigo gushishoza igihe byakira ibyangombwa bitandukanye

Tariki ya 4 Ugushyingo 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Nduwayo Celestin, Gasana Totus, Uwimana Salimah bakora serivisi za Papeterie bakekwaho gukora inyandiko mpimbano.

Aba uko ari batatu bafashwe bakora serivisi z’Irembo ndetse n'izo gufotora inyandiko (photocopy) no kuzisohora (printing).  Basanganywe inyandiko mpimbano zitandukanye zirimo impamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye, ibyemezo bigaragaza ko umuntu yipimishije COVID 19 by’abajya mu mahanga, indangamuntu, n’icyangombwa gitangwa na kaminuza kigaragaza ko umunyeshuri yarangije amasomo (clearance form) byose bitari iby’umwimerere.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko muri iki gikorwa cyo gushakisha abakora izi nyandiko mpimbano, iperereza rigaragaza ko abafashwe bari bafitanye imikoranire mu gukora no gutanga izi nyandiko mpimbano.

“Umwe agira uruhare mu gushaka abakiriya, undi mu gucura inyandiko mpimbano, undi mu kuzifotora no kizisohora. Mu gikorwa cyo gushakisha aba bagizi ba nabi hatahuwe n’ibikoresho byari ahantu hatandukanye byifashishwa mu gukora izi nyandiko.”

RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kuko ari cyaha gihanwa n’amategeko. RIB irasaba kandi ibigo byose kugira amakenga no gushishoza igihe cyose bakira ibyangobwa, byaba ibitangwa n’ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, bakabanza kuzigenzura ndetse bakanabaza ibigo byatanze ibyo byangombwa niba koko ari umwimerere.

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha, kandi ahanishwa ibihano byavuzwe haruguru.

 

 

 

 

 

 

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164