RIB yatangiye guhugura abayobozi ku mabwiriza mbonezamwuga ngenderwaho mu kugenza ibyaha

Tariki ya 08 Ugushyingo, Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangije amahugurwa y'abagenzacyaha bari mu nzego z’ubuyobozi ajyanye n'amabwiriza mbonezamwuga ngenderwaho mu kugenza ibyaha (SOPs).

Aya mahugurwa arimo kubera mu Kigo cy'Igihugu cy'Amahugurwa mu by'Imicungire y'Abakozi n'Umutungo (RMI) mu Karere ka Muhanga, agamije kongerera ubumenyi mu mikorere mu kazi ka buri munsi k'ubugenzacyaha.

Atangiza icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle yasobanuye ko ubusanzwe kugirango umugenzacyaha ashobore kumenya uko akurikiranya ibikorwa byo gukora dosiye yabanzaga gusoma amategeko agenga ibyaha. Ariko ubu buryo bwo kwigisha abagenzacyaha amabwiriza ngengamikorere y’ubugenzacyaha buje kuborohereza no kobongerera ubushobozi n’ubumenyi mu gukora amadosiye kinyamwuga no kurushaho kunoza serivisi z’ubugenzacyaha.

Ati “Inzira y’ubutabera ihera ku bugenzacyaha. Ni ngombwa ko umugenzacyaha akora neza ibyo amategeko ateganya, akamenya icyaha cyakozwe, ibikigize, abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso akeneye mu kuzuza dosiye ngo abashe gusobanurira neza umushinjacyaha imikorere y’icyaha kugira ngo hatangwe ubutabera bukwiye.”

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azatangwa mu byiciro bine ku bayobozi mu nzego zitandukanye z’ubugenzacyaha bagera kuri 260.

Ntirenganya Jean Claude, umuyobozi muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa. Avuga ko aya mahugurwa aje kubongerera ubumenyi mu kumenya icyo amabwiriza ngengamikorere y’ubugenzacyaha abasaba ndetse n’icyo ababuza ngo barusheho gukora akazi k’ubugenzacyaha kinyamwuga.

Ati “Ni ngombwa ko natwe duhora tugendana n'icyo amategeko atubwira umunsi ku wundi. Nta gikorwa kigomba kubusanya n'icyo amategeko avuga, ni ngombwa rero ko duhora duhugurwa umunsi ku wundi ngo umusaruro uva mu kazi kacu ube ujyanye n’icyo amategeko ateganya.”

Umuyobozi ushinzwe Ubugenzacyaha mu Karere ka Ngoma, Intijumurerwa Carmel nawe yavuze ko nk'uko amategeko ahora avugururwa ariyo mpamvu abagenzacyaha nabo bagomba gukomeza guhugurwa bijyanye n’igihe. Yongeraho ko aya mahugurwa bitezemo kwiga byinshi bijyanye n’ivurugurwa ry’amategeko no kumenya iby’ibanze bizabafasha gukomeza kugenza ibyaha kinyamwuga. 

Yagize ati “Aya mahugurwa azadufasha kurushaho gukurikirana ibyaha kinyamwuga kugirango abatugana yaba uwakoze icyaha ndetse n’uwagikorewe babashe kubona ubutabera nyabwo kandi bwizewe.”

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164