Abagenzacyaha ba RIB n’abaganga basoje amahugurwa ku mitangire ya serivisi zihabwa abahohotewe

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasoje icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa agenewe kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatanga serivisi za Isange One Stop Centre mu gihugu hose. Aya mahugurwa yaberaga mu kigo cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana i Kigali (A-GBV Centre of Excellence).

Ni amahugurwa y’uruhererekane atangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) bahuguramo abagenzacyaha, abaganga n’abafasha mu isanamitima.

Atangiza aya mahugurwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Assoumpta Ingabire yavuze ko uwahohotewe akwiye kwakirwa neza, agategwa amatwi ndetse n'uburyo bwo gutanga serivisi aho ibigo bya Isange One Centre biri hose mu gihugu bukaba bumwe.


Aya mahugurwa y’iminsi ine kuri buri cyiciro kigizwe n'abakozi bakora muri za Isange harimo abagenzacyaha, abaganga, n'abafasha mu isanamitima agamije kubafasha kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire mu mitangire ya serivisi, kongera imbaraga mu gushaka ibimenyetso hakoreshejwe ikoranabuhanga,uburyo bwo guhanahana amakuru ndetse no gukorana n’ibigo nderabuzima mu kumenyekanisha serivisi za Isange.

Imurinde Benon, umugenzacyaha wa RIB muri Isange One Centre yo mu bitaro bya Kibungo mu Karere ka Ngoma yavuze ko ubumenyi akuye muri aya mahugurwa buzamufasha kunoza ubufasha yahaga abamugana. Yagize ati “Ubusanzwe iyo uwahohotewe aje atugana,uburyo bwo kumuha service buhuriweho n’abantu usanga buri wese abyumva bitandukanye n’undi bigatuma uwaje ashaka ayishaka atayibona nkuko bikwiye,nyuma yo guhugurwa n’impuguke zitandukanye tugiye kurushaho gukorera hamwe mu kwihutisha service duha uwahohotewe”.

Umutoni Claudine, umuganga ku bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru yemeza ko muri aya mahugurwa yasobanukiwe neza uburyo bwo kwakira no kuvugisha neza birushijeho umugana ngo abashe kubona serivisi yifuza n’ubutabera bwihuse.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rw’Ubugenzacyaha, Murebwayire Shafiga yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu bikorwa bitegurwa kugirango hakumirwe ibyaha by’ihohoterwa bikomeje kwiyongera.

Mu mvugo ye ati “Aya mahugurwa aje nyuma yaho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusoje ubukangurambaga mu ntara y’amajyepfo bwari bugamije kurwanya ibyaha bw’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana aho twakiriye amadosiye menshi kuri iki cyaha. Turizera ko aya mahugurwa azafasha mu kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abahohotewe”.

Imibare yavuye mu madosiye RIB yakiriye ku cyaha cyo gusambanya abana mu mwaka wa 2018 - 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere n’amadosiye 4662, Umujyi wa Kigali ugakurikira n'amadosiye 2337, Intara y'Amajyepfo 2288, Intara y'Uburengerazuba 1983 naho mu Ntara y'Amajyaruguru hakiriwe amadosiye 1570.

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka makumyabiri (20) na makumyabiri n’itanu (25) kuwahamijwe n’urukiko cyo gusambanya umwana.

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164