Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurongera kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.
Ubu bucuruzi bukorwa bizeza umuntu gushoramo amafaranga akazabona inyungu z’umurengera, banakangurira uwashoyemo gushaka abandi bantu yinjiza kugira ngo azabone ya nyungu hashingiwe ku mubare wabo yinjije.
Uru ruhererekane rw'amafaranga (Pyramid Scheme/Ponzi Scheme, Eight Sphere Scheme) bugamije ubwambuzi bushukana bityo abaturarwanda bakaba basabwa kutabujyamo, kuko butemewe mu Rwanda. RIB ikaba isaba abantu bagiye muri ubu bucuruzi bw'uruhererekane rw'amafaranga kubuvamo kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
RIB iboneyeho kumenyesha ko izitwa Ujama United Family, Tuzamurane, Blessing, StakexChain Rwanda Ltd, CHY mall, 7th Generation Network, Economy Driver zisaba abantu binjiramo gutanga 100,000 Frw bakazahabwa 800,000 Frw, basabwa gutanga 500,000 Frw bakazahabwa 4,000,000Frw, basabwa gutanga, 1,350,000Frw bakazahabwa 9,000,000Frw n’izindi zikora nkazo, ko nazo zitemewe.
RIB irashimira abakomeje kuyiha amakuru kuri ibyo bikorwa by’ubwambuzi bushukana ubu hakaba hamaze gufatwa abantu barindwi ndetse ibikorwa byo gufata n'abandi babigizemo uruhare birakomeje.
RIB irasaba abantu bose babifiteho amakuru kuyatanga kuri Sitasiyo za RIB zibegereye cyangwa ku rubuga rwa E-menyesha, kuri email complaint@rib.gov.rw cyangwa guhamagara kuri 166 kugirango icyaha gikumirwe.
Emergency call/ Sharing crime related informations
Reporting domestic and/or gender based violence
Reporting dissatisfaction of RIB services
Isange One Stop Centre
Reporting child abuse
Media inquiries
© 2022 Copyright. RIB, All Rights Reserved.