Ubutumwa bwa RIB ku bakoresha urubuga rwa WhatsApp

Bimaze kugaragara ko ubujura no kwiyitirira abandi binyuze ku rubuga rwa WhatsApp birimo kwiyongera muri iyi minsi.


RIB iramenyesha abakoresha WhatsApp ibi bikurikira:


1.    Kudaha agaciro abakoherereza ubutumwa bugufi biyitirira abantu musanzwe muziranye bagusaba kubasubiza ubutumwa bavuga ko buyobeye kuri telefoni yawe;

2.    Kwirinda gutanga imibare y’ibanga (verification code) ya WhatsApp ku bakubwira ko yayobeye kuri telefoni yawe niyo mwaba muziranye;

3.    Gushishoza neza mbere yo kohereza amafaranga ku bantu bakubwira ko bayakeneye cyane byihuse ariko bahuze, bari buyagusubize niyo mwaba muziranye; nibiba ngombwa ubanze umuhamagare.


4.    Mu gihe uhuye n’iki kibazo wakwihutira gutanga ikirego cyawe kuri RIB station ikwegereye cyangwa ugahamagara nimero ya RIB itishyurwa 166.

5.   Ni ngombwa kubigeza kuri RIB bikiba kugira ngo usubizwe WhatsApp yawe kuko iyo bidakozwe vuba uwibye WhatsApp akomeza kuyikoresha yiba abandi.

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164